Umunyarwanda agiye guhembwa guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nyoni
Ubukungu

Umunyarwanda agiye guhembwa guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nyoni

KAYITARE JEAN PAUL

November 25, 2024

Ntoyinkima Claver, umunyarwanda uyobora ba mukerarugarugendo muri Pariki ya Nyungwe, yatsindiye igihembo mpuzamahanga gitangwa n’Ubwami bw’Ubwongereza mu kurengera ibidukikije ku bufatanye na Tusk Conservation Award  

Ntoyinkima azashimirwa kubera ibikorwa yakoze bijyanye no kurengera ndetse no kumenyekanisha inyoni zo muri Pariki ya Nyungwe.

Ishimwe azahabwa riherekejwe n’ibihumbi 30 by’amapawundi (30,000£), ni ukuvuga miliyoni 51 000 000 Frw.

Ibi ni byo Ntoyinkima azashyikirizwa n’Ubwami w’Ubwongereza mu birori biteganyijwe tariki ya 27 Ugushyingo 2024.

Azahembwa ari kumwe n’abandi banyafurika bakoze ibikorwa nk’ibye barimo Umunya Sierra Leone ndetse n’Umunyamali.

Ibyo Ntoyinkima yakoze byatumye ahembwa, avuga ko byamutunguye kuko atatekerezaga ko hari abantu baha agaciro ibikorwa yakoze.

Yagize ati: “Kuba ngiye guhabwa igihembo ni ibintu navuga ko byantunguye kuko rwose abantu babonaga ibikorwa nkora ariko simenye ko babiha agaciro kageze kuri urwo rwego.”

Ubuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe buvuga ko ibikorwa bya Ntoyinkima mu kumenyekanisha inyoni zo muri iyi Pariki, byagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukerarugendo. 

Niyigaba Protais, Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe, agira ati: “Akenshi tubona cyane abakiliya mu bukerarugendo bw’inyoni, tukabona nk’umuntu avuye muri Afurika y’Epfo, mu Bwongereza, muri Amerika akandika abikisha umwanya (Réservation) avuga ati nkeneye kuzatwarwa na Ntoyinkima Claver.

Ibyo bihita bigaragaza uko azwi, ubunararibonye bwe bufite icyo bumaze ku bucuruzi bw’ubukerarugendo cyane cyane bushingiye ku nyoni.”

Mu kiganiro yahaye RBA, Ntoyinkima usanzwe uyobora ba mukerarugendo muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe, avuga ko abyuka mu gitondo ajya mu ishyamba gufata amajwi y’inyoni n’uburyo ziririmba bityo ayo majwi akazayifashisha ayobora ba mu kerarugendo basura iyo Pariki.

Ibi akora yabyigishije abana bakiri bato, abo batangiranye muri 2009, ubu ni bo basigaye bayobora ba mu kerarugendo kandi birabatunze.

Akomeza agira ati: “Iyo uyeretse umukiliya ukoresheje indebakure (Jumeur), mu by’ukuri ubasha kubona amabara yayo yose ukamenya ko inyoni umweretse ari yo ndetse n’amakuru umuhaye ku nyoni ari yo nyakuri kandi yizewe.”

Ntoyinkima agira umwanya wo kuganiriza abanyeshuri bibumbiye mu itsinda ryo kurengera ibidukikije ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gisakura, buri wa Gatanu mu masaha y’umugoraba.

Yigisha abana bakiri bato ubwoko bw’ inyoni ziba muri pariki ya Nyungwe, amazina yazo ndetse n’uburyo zivuga.

Usibye ibi, Ntoyinkima yanashinze koperative ebyiri, aho avuka mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke.

Imwe ni iy’abahoze ari iya barushimusi ndetse n’abangizaga Parike ya Ngungwe bashakamo amabuye y’agaciro, abangiza ibiti n’abahiga inyamaswa ndetse bakica n’ibitera.

Indi ni iy’abafasha ba mukerarugendo gutwara imizigo mu gihe batembera mu ishayamba mu ishyamba rya Nyungwe.

Umwe mu bagize imwe muri ayo makoperative ahamya ko bahinduye imyumvire aho batacyangiza ishyamba rya Nyungwe, bakishimira ko imibereho yabo yahindutse.

Gakuru Annociata yagize ati: “Kugeza ubu nanjye iyo nyibonye, ndababwira nkayicungira umutekano ntabwo tuyikoma.

Nta muntu ugikoma izo Nkoto, natwe ugikoma izo Nkende ni ukuvuga ngo tubona baratugiriye neza kuko mu bariye amafaranga nanjye Ndimo.”

Murinda Fabien umaze igihe kinini yararetse kwangiza ibidukikije mu ishyamba rya Nyungwe, yavuze ati: “Yadufashije ko kutuyobora neza atubuza ko iryo shyamba tugomba kuricungira umutekano kandi tugatunga agatoki byaba ngombwa tukabwira n’abandi bayobozi yuko hari abagiye kwangiza ibidukikije”.  

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA