Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, 5k Etienne, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Uwizeyimana Josiane, amusaba ko bashyingiranwa undi na we abyemera atazuyaje.
Uwo musore wamenyekanye cyane mu itsinda rya Bigomba guhinduka ryakoraga urwenya aho yakoranaga na Mazimpaka Japhet waje kuba umunyamakuru akaba anaherutse kumurika igitabo.
5K Ethienne yambitse impeta umukunzi we ku mugoroba w’itariki 3 Mutarama 2026, mu birori byabereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali byitabirwa n’inshuti zabo bombi.
Uwo munyarwenya yambitse impeta umukunzi we nyuma y’iminsi mike agaragarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga umukunzi we icyo gihe yagaragaje amafoto ye ayaherekeresha amagambo meza.
Yaranditse ati: “Kugutekereza bituma ntagoheka, kukurota bigatuma mbona nsinziriye, kuba ndi kumwe nawe bituma nkomeza kubaho. Uri mwiza kandi uberewe no gukundwa nanjye, njye wahisemo kugukunda ntasiganwa, nkagukunda byuzuye, umunsi ugira amasaha 24 kandi buri saha igira iminota 60.”
Amakuru ahari avuga ko aba bombi bageze kure imyiteguro yo gusezerana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda kimwe n’indi mihango yose ibanziriza gushinga urugo.

