Umunyarwenya 5K Etienne yifurije ishya Mazimpaka wagizwe umuyobozi wa KC2
Ibyamamare

Umunyarwenya 5K Etienne yifurije ishya Mazimpaka wagizwe umuyobozi wa KC2

MUTETERAZINA SHIFAH

March 14, 2026

Umunyarwenya 5K Etienne yashimiye mugenzi we Mazimpaka Japhet uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora ishami rya Kabiri rya Televiziyo Rwanda rizwi nka KC2 amwifuriza ishya n’ihirwe muri iyo mirimo.

Amakuru y’uko uwo munyarwenya Mazimpaka ubifatanya no gukora itangazamakuru yahawe izo nshingano yamenyekanye tariki 13 Werurwe 2026.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram 5K Etienne yashimiye Mazimpaka amubwira ko ahora aterwa ishema n’uwo ari we.

Yanditse ati: “Ukomeze waguke cyane muvandimwe, kandi Imana izaguhe gukorana umwete inshingano nshya wahawe, mpora ntewe ishema nawe. Jya mbere.”

5k Etienne na Mazimpaka Japhet bakunze gukorana mu itsinda ryabo ryitwaga ‘Bigomba guhinduka’ ryakoraga urwenya rugamije kwigisha.

Mazimpaka yahawe izo nshingano mu gihe yari asanzwe akora ikiganiro cya mugitondo kuri Magic FM (Magic Morning) no mu cyitwa ‘Samedi Detente’ gitambuka kuri Radio Rwanda.

Japhet Mazimpaka yize itangazamakuru n’itumanaho, aho yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 2021 muri Kaminuza ya Mount Kigali.

5K Etienne yifurije ishya n’ihirwe Mazimpaka wahawe kuyobora KC2

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA