Umunyarwenya Ndaruhutse Fally Merci yabwiye abakiri bato bifuza kwamamara ko ubwamamare budaturuka mu kunywa itabi, inzoga n’ibindi biyobyabwenge ahubwo bisaba gukora.
Ndaruhutse Fally Merci ari mu rubyiruko rwiteje imbere anatanga akazi ku rubyiruko rutari ruke abinyujije mu bitaramo by’urwenya akora kabiri mu kwezi aho byahaye akazi abarimo abafite impano yo gutera urwenya, abacuruza ibinyobwa n’ibiribwa, n’abandi benshi.
Ubwo yari yatumiwe nk’urubyiruko rwiteje imbere mu nteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga yabaye ku wa 23 Ugushyingo 202, yibutsa abifuza kuba ibyamamare ko bidaturuka mu gukoresha ibiyobwabwenge.
Yagize ati: “Kuba inkotanyi si izina ni ibikorwa, ubu njyewe impamvu nicaye ahangaha nta nzoga nywa nta tabi nywa, nta rumogi nywa. Hari abantu bazi ko kugira ngo ube icyamamare ari uko ubanza ukanywa itabi, ukajya kuririmba wasinze.”
Njywe iyo muri Gen-Z iyo wasinze ntabwo ukora kuko uba ugomba kuba uri umuntu usanzwe udafite ibigukoresha kuko uba ugiye kuvugisha abantu bazima ntiwabavugisha wowe utari muzima. Impano wayikoresha nta kiyobyabwenge na kimwe ufata kandi bigakunda.”
Akomeza abwira urubyiruko rugenzi rwe ko bakwiye gukoresha amahirwe ahari kugira ngo basigasire ibyagezweho kuko ari zo nshingano bafite nk’abakiri bato.
Ati: “Mureke dukoreshe amahirwe ahari ataraducika ntaho azajya ariko nitutayakoresha azaducika buriya amahirwe ni nka rifuti, bisaba kujya ku muhanda ukanatega ukuboko kugira ngo uyibone. Tureke gusinda no kwiyangiriza ubwonko ahubwo dusigasire ibyo Inkotanyi zagezeho.”
Uyu munyarwenya avuze ibi mu gihe ibitaramo by’urwenya bizwi nka Gen-Z Comedy bimaze imyaka itatu biba aho byatangiriye mu ruganda aho bari baratijwe nk’abanyempano bakiyubaka ariko ubu bakaba bamaze kugera muri Camp Kigali.
