Umunyarwenya uri mu bakunzwe muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba Dr Hilary Okello yagaragaje ko agiye gukora ingendo zizenguruka Akarere akora ibitaramo mu mijyi itandukanye irimo n’Umujyi wa Kigali.
Uyu munyarwenya uteganye gutaramira abakunzi be mu Rwanda yifashishije imbuga nkoranyambaga yateguje abakunda urwenya rwe ko bakwitegura gusoza umwaka baseka.
Yanditse ati: “Bakunzi b’urwenya mutuye muri Gaborone, Botswana mwitegure nzaza Kuwa 20 Ugushyingo tuzaseke dukeshe umwaka wacu. Banya Kigali mwebwe, murabizi ko aho ari mu rugo ha kabiri, muzaze dusezere Ukwezi k’Ugushyingo mu bitwenge byinshi muri Camp Kigali.”
Uyu munyarwenya yagiye agaragaraza ko azakomereza mu bindi bihugu birimo Sudan y’Epfo na Zimbabwe byose akazabitaramiramo mu Ukuboza 2025. Sudan y’Epfo azahataramira tariki 06 Ukuboza 2025 mu gihe ku wa 20 Ukuboza 2025 azataramira muri Zimbabwe.
Dr Okello avuga ko ibi bitaramo ari amahirwe kuri we azamufasha gusoza umwaka ageze ku bakunzi b’urwenya rwe kuko ngo ibikorwa by’abahanzi bitezwa imbere n’abakunzi babo bityo ari iby’agaciro gusoza umwaka abagezeho.
Biteganyijwe ko uyu munyarwenya azataramira i Kigali tariki 27 Ugushyingo 2025 aho azaba yitabiriye igitaramo cy’urwenya kizwi nka Gen-z Comedy gisanzwe Kibera muri Camp Kigali.
Dr Hilary Okello yaherukaga mu Rwanda tariki ya 06 Gashyantare 2025 ku gitaramo cya Gen-Z Comedy akaba ari we munyarwenya w’umunyamahanga umaze gutumirwa cyane muri ibyo bitaramo.
