Adeline Niyonagize, urimo gusoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, yakoze ibizamini bya Leta ari mu bihe bidasanzwe kuko agifite imvune n’ibikomere byatewe n’impanuka yatumye akaguru bagashyiraho sima.
Uyu munyeshuri w’imyaka 20 y’amavuko wiga Ubukerarugendo ku Rwunge rw’Amashuri rw Mutenderi, yasangishijwe impapuro z’ibizamini bya Leta aho aryamye mu Bitaro Bikuru bya Kibungo.
Amafoto yafashwe n’abageze ku gitanda cy’ibitaro aho yifashishije umusego nk’ameza kugira ngo yandike, yagaragazaga umuhate nk’uw’abandi bose batangiye ibizaminj bya Leta guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga.
Abantu bakomeje kubona amaforo y’uyu mukobwa acaracara, baramushimira ukwiyemeza yagaragaje atitaye ku bibazo afite ngo bibe byamubera inzitizi zo kugaragaza ibyo yize.
Umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere Alexandre Tuyishime, yahamije ko abayobozi bashyizeho ingamba zidasanzwe kugira ngo Niyonagize akore ibizamini atekanye nk’abandi.
Ati: “Ubwo ibizamini byari byegereje Niyonagize yakoze impanuka bisaba ko ajyanwa mu Bitaro bya Gahinj. Nyuma byaje kwanzurwa ko yoherezwa mu Bitaro Bikuru bya Kibungo kugira ngo tubone uko tumufasha kandi tunakurikirane uko akorera ibizamini hano.”
Mu Karere ka Ngoma, ibizamini bya Leta byatangirijwe muri IPRC Ngoma ari na ho hari santeri y’ibizamini ku rwego rw’Akarere.
Ubuyobozi bwemeje ko Niyonagize yasubije ibibazo nta mbogamizi ahuye na zo, kandi ibyo yasubije birahita bishyikirizwa kuri site imwegereye n’inzego zibishinzwe.
Ku rwego rw’Igihugu, abanyeshuri basaga 255.000 barimo gusoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye ni bo bakoze ibizamini harimo n’abiga mu mashuri nderabarezi.
Mu Karere ka Ngoma konyine abakandida 6.941 barimo 1.340 bo mu cyiciro cya mbere na 4.128 bo mu cya kabiri, 1.062 bo mu mashuri nderabarezi na 411 biga amasomo adasanzwe yihariye.
Biteganywa ko ibyo bizamini bya Leta bizakorwa kugeza ku ya 18 Nyakanga 2025.
Jeannette Nyirahafashimana
July 10, 2025 at 12:45 amNukuri uwo mwana mumukobwa imana imuhe umugisha kubwitange nubushake yagize kandi imworohereze umubiri umumereyenabi imugabanyirize imisonga kandi namwe bayobozi muduhagarariye tubashimiye tubikuye kumuta gusa icyo namubwira nakomerere mumwami nange ex ya 2013 P6 nayikoze maze amezi 2 ntiga nararwaye baza kuntora murugo nararembye kandi narabitsinze nubwo ubushobozi bwabaye buke sinkeze
Jeannette Nyirahafashimana
July 10, 2025 at 12:46 amNukuri uwo mwana mumukobwa imana imuhe umugisha kubwitange nubushake yagize kandi imworohereze umubiri umumereyenabi imugabanyirize imisonga kandi namwe bayobozi muduhagarariye tubashimiye tubikuye kumuta gusa icyo namubwira nakomerere mumwami nange ex ya 2013 P6 nayikoze maze amezi 2 ntiga nararwaye baza kuntora murugo nararembye kandi narabitsinze nubwo ubushobozi bwabaye buke sinkeze