Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yongewe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ bazitabira umwiherero utegura imikino ya gicuti ya FIFA Series, iteganyijwe kubera i Kigali guhera tariki ya 26-30 Werurwe 2026.
Ku wa 16 Werurwe 2026, ni bwo abatoza b’Amavubi, bashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bazakinira Amavubi muri iyi mikino.
Kimwe mu byatunguranye kuri uru rutonde, ni ukuba hatagaragayeho umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, umaze igihe ari mu bitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda.
Icyo gihe umutoza Wungirije w’Amavubi, Eric Nshimiyimana, wagize uruhare mu guhamagarara aba bakinnyi, yavuze ko uyu mukinnyi agira imvune nyinshi biri mu byatumye amusiga.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, imbere y’itangazamakuru, yahise atanga amahirwe kuri uyu mukinnyi, agaragaza ko biramutse ari ibishoboka na we yahabwa amahirwe akigaragariza umutoza mushya Constantine.
Iki cyemezo nticyashimishije Umutoza mushya w’Amavubi Stephen Constantine wavuze ko iyi atari yo mikorere y’Ikipe y’Igihugu, kandi nta kintu ateze guhindura ku bakinnyi Eric Nshimiyimana yatoranyije.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe 2026, Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yashimangiye ko uyu mukinnyi azatangirana n’abandi umwiherero.
Yagize ati: “Naganiriye n’umutoza, aramureba, turongera turaganira. Umwiherero uzatangira ku wa Mbere, ndizera ko [Olivier Kwizera] azaba arimo.”
Kwizera yasimbuye Ntwari Fiacre, ukinira Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, wagize ikibazo cy’uburwayi.
Abandi bahagamagawe barimo Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC.
U Rwanda ruzakina na Grenada tariki ya 27 Werurwe mu gihe undi mukino uzaba ku wa 30 Werurwe.
