Umuramyi Cadeaux  yambitse impeta y’urukundo  Becky bateganya kurushinga
Ibyamamare

Umuramyi Cadeaux yambitse impeta y’urukundo Becky bateganya kurushinga

MUTETERAZINA SHIFAH

February 14, 2026

Umuramyi uri mu bakunda gutera indirimbo mu itsinda ry’abaramyi ryitwa Alarm Ministries Munyakazi Cadeaux, uzwi nka Cadeaux yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Uwamahoro Paciphoque Rebecca uzwi nka Becky bamaze imyaka ibiri bakundana.

Uyu musore yamenyekanye cyane ubwo yateraga indirimbo yitwa ‘Akira’ akumvikana ahamagara mugenzi we baririmbana witwa ‘Musabwa’ ibintu byakunzwe cyane kubera ibyishimo bitera ku bumva iyo ndirimbo.

Aganira na Imvaho Nshya, Cadeaux yayibwiye ko impamvu yahisemo kumwambika impeta kuri Saint Valantin ko ari uko ari wo munsi wa mbere bahuriyeho bagasangira bikaza kuvamo gukundana.

Yagize ati:” Nahisemo kubikora kuri uyu munsi kuko ufite igisobanuro ku rukundo rwacu ni bwo bwa mbere twahuriyeho twese nta gahunda dufite yo gusohokana n’abakunzi.

Turasengana, twari dusanzwe tuvugana biri aho, kuri Saint Valantin ya 2024 ndamusezerereza nti wagiye he? ambwira ko ari mu rugo aryamye nta gahunda afite nanjye nti ntayo mfite duhita dupanga guhura tugasangira nta kindi tugamije, twabikoze nk’imikino.”

Akomeza avuga ko bahuye nta gahunda yo gukundana bafite kandi koko basangiye gusa bagataha nta bindi biganiro biganisha ku rukundo bagiranye ariko uwo munsi wabaye intandaro yarwo.

Ati:” Nta gahunda yo kumubwira ko mukunda yari ihari kuko nta n’igitekerezo cyabyo nari imfite ariko birumvikana uwo munsi natahanye akantu ku mutima dukomeza kuvugana kugeza ubwo twakundaniye rero uyu munsi ni wo ntangiriro .”

Munyakazi yatangaje ko amusabye ko yazamubera umugore nyuma y’imyaka ibiri bakundana kandi yagenzuye neza agasanga yujuje ibyo yasengeraga ku mugore yasabaga Imana.

Ati:” Twari tumaze imyaka ibiri dukundana, nasanze yujuje ibyo nari nkeneye ku mugore nasengeye, nifuzaga umugore unkunda, akanyubaha ndetse akanabikorera umuryango wanjye kandi byose arabyujuje.”

Akomeza avuga ko muri iyo myaka ibiri uko iminsi yicumaga ari na ko yabonaga ibimuhamiriza ko amubuze yaba ahombye, akaba ari byo yashingiyeho afata umwanzuro wo kumwambika impeta mu gihe bagikomeje indi myiteguro y’ubukwe.

Umunsi wa Saint Valantin ukunze gufatwa nk’umunsi wo kugaragaza niba abasore bafite gahunda ku nkumi bakunda kuko abenshi ni bwo babambika impeta, bekaberekana ku nshuti n’imiryango nk’ikimenyetso cyo gushimangira ko uwo ari we yahisemo bidasubirwaho.

Umuramyi Cadeaux yahisemo kwambika impeta umukunzi we kuri Saint Valantin kubera ko ari wo munsi basangiriyeho wa mbere
Munyakazi Cadeaux ni umuramyi muri Alarm Ministries

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA