Umuramyi akaba n’umwanditsi w’indirimo z’abarimo Vestine na Dorcas, Danny Mutabazi yateguje abakunzi be Alubum yise ‘Waranzuye’ avuga ko izina ryayo yarikomoye ku rukundo rwa Yesu rwahesheje abizera agakiza.
Aganira n’Imvaho Nshya, Danny Mutabazi yagaragaje ko yateye intambwe idasubira inyuma mu gutanga umusanzu we 100% mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo
Uyu muhanzi akunzwe mu ndirimbo ze kubera ukuntu ziba zibyinitse kandi zikungahaye ku butumwa bwaba ubuhumuriza cyangwa ubusingiza Imana.
Agaruka ku mpamvu yo gukora Alubumu, Mutabazi avuga ko yari amaze igihe ahugiye mu yindi mirimo aho yasaga nu takiririmba ku buryo buhoraho ariko ubu yahisemo gutanga umusanzu we mu ivugabutumwa mu buryo bwimbitse.
Ati: “Nari ndi mu bindi bikorwa bihabanye cyane n’umuziki arinaho havuye gutinda ariko indirimbo zasohokaga zaririmbwe n’abandi bahanzi ninjye wabaga nazanditse, umusanzu w’ivuga butumwa nawutanganga 30% ariko ubu izo natangaga noneho naraziririmbiye.”
Agaruka ku mpamvu yayise ‘Waranzuye’ Mutabazi avuga ko yashingiye ku myemerere ya gikristu aho bemera ko bahawe agakiza bagasa nk’abazutse kuko mbere y’aho baba basa nka bapfuye.
Ati: “Kubera ko indirimbo ziyiriho zishingiye ku butumwa buvuga kuri Yesu kristu cyane kandi ku bizera twemera ko yaduhaye ubuzima twari twarapfuye mu bugingo akaduha ubugingo bw’iteka ariko atuzurishije igitambo cye cyangwa amaraso ye.”
Uretse uko babyemera ariko Mutabazi avuga ko 90% ya Alubum ye ifite ubutumwa bwibanda ku gakiza abizera Kristu bahawe.
Danny Mutabazi yagaragaje uko yakira urukundo abantu bakiranye zimwe mu indirimbo za Vestine na Dorcas yanditse avuga ko ari umugisha kandi anyurwa cyane agashima Imana iyo abonye hari abavuga ko bakijijwe nazo.
Ati: “Icyambere kinshimisha ni ukumva ko hari ubutumwa bwakijije abantu nkaba mbizi ko byareirimbwe na runaka ariko ubutumwa rinjye Imana yabunyujijemo, noneho najya mu bitekerezo nkasanga hari abanditse ngo nari ngiye kwiyahura ndabireka kubera iyi ndirimbo niyo nyungu mbona.
Nari ndwaye nizerera muri iyo ndirimbo ndakira rero kuri izo ndirimbo za Vestine na Dorcas ikinshimisha ni ukuba zihembura abantu. Imana yarazincishijemo noneho akarusho zikaririmbwa n’abaririmbyi beza bakaziririmba neza bigatuma nterwa ishema no gukorana nabo.”
Waranzuye ni Alubumu ya Kabiri ya Danny Mutabazi igizwe n’indirimbo zirindwi aho biteganyijwe ko azayimurika muri Werurwe 2026.
