Umuramyi ugitangira urugendo rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ernest Rugamba wari usanzwe akora umwuga w’ubwubatsi avuga ko agiye kubufatanya no kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana ziganjemo izihumuriza.
Uyu muhazi avuga ko mu Karere ka Nyamasheke, kuri ubu akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho arimo kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bwubatsi (Construction Engineering).
Nubwo umwanya munini awushyira mu kwiga, ariko ngo yatangiye gahunda yo kurushaho gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akumvira impano yahereye kera yiyumvamo.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho Nshya, Rugamba yayitangarije ko yasanze ari cyo gihe cyo gushyira mu bikorwa impano yahereye kera yiyumvamo ariko akabyirengagiza kuko yabitinyaga.
Ati: “Ninjiye mu muziki kuko ari impano nakundaga kuva kera, kandi biri mu byo numvaga Imana imvugisha kenshi ariko nkabitinya. Maze kugera muri Amerika numvise ko igihe kigeze cyo kuyikoresha.”
Akomeza avuga ko inyinshi mu ndirimbo yanditse zagiye zishingira ku buzima bwe bwite ndetse hari n’ubwo azabyandikamo igitabo.
Ati: “Mu by’ukuri navuga ko izo ndirimbo buri imwe ni igice cy’igitabo cy’ubuzima bwanjye nise ‘Zaburi yanjye’ nacyo kizaza nyuma.”
Intego mfite mu muziki ni ugukomeza guhumuriza abantu no guharanira kuba urugero rwiza rw’abo Imana yakomeje kuva hasi cyane no guhesha Imana icyubahiro muri byose. Kuko ibyo tunyuramo bishingira ku kuri k’ubuzima n’inzira Imana yakunyuzamo kandi atari uko yakuretse ahubwo ari ukugira ngo uzavuge ugukomera kwayo.”
Rugamba akomeza avuga ko atumva ko gushima Imana byashingira ku kuba hari ahantu habi yakunyujije cyangwa ibikomeye yakunyujijemo ikabikurindiramo cyangwa ibisubizo yaguhaye ahubwo hari byinshi umuntu yakabaye ashingiraho.
Ati: “Buri wese yagombye kugira amashimwe ku Mana, si uko uba waranyuze gusa mu bihe bikomeye. Kuba uriho, uhumeka, kugera aho ugeze, ibyo ubwabyo ni impamvu ikomeye yo gushima.”
Nubwo ari bwo Rugamba atangiye umuziki avuga ko ku giti cye adafite gahunda yo gufatira icyitegererezo ku bahanzi bafite amazina akomeye ahubwo afatira urugero ku bafite umwimerere, ubutumwa bwimbitse n’umurava mu murimo w’Imana.
Ati: “Nkunda buri muntu wese uhimbaza Imana mu buryo bufite igisobanuro.”
Kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zirimo Inkomezi, Ndakwihaye, hamwe ni yo yise Amashimwe aherutse gushyira hanze akaba avuga ko ateganya gusohora Alubumu, azitirira Inkomezi kuko ngo Imana yamubereye Inkomezi.
Rugamba avuga ko nta kidasanzwe yasezeranya abakunzi b’ibihangano bye mu myaka 10 ariko kandi yifuza ko yazaba amaze gukora Alubumu nyinshi.

