Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Rwizihirwa, uzwi cyane mu ndirimbo zirimo nka “Genda” na “Humura” yahumurije abihebye mu ndirimbo nshya yashyize hanze yise ‘Agati’ abasaba kwihangana bagategereza isezerano no gutabarwa kw’Imana.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho nshya Gad Rwizihirwa yagaragaje ko yakoze iyo ndirimbo akeneye kwibutsa abantu ko bakwiye kuzirikana isezerano ry’Imana kandi ko uko ibigeragezo byaba bimeze kose Imana iba izatabara.
Yagize ati: “Ifite umuzi mu nkuru ya Bibiliya y’urugendo rwo kuva mu bucakara, ariko nanone irimo ishusho rusange y’ubuzima bw’abantu, abakristo ndetse n’abandi bose banyura mu “ntambara z’urudaca”.
Muri iyo ndirimbo hari aho avuga ati: “Nubwo Isi itugize nk’agati ko mu nyanja, imihana y’abacu ubu ni amatongo hagati y’abanzi baduforeye imyambi. Njyewe naraye ndose ubutabazi.
Akomeza asobanura ko ‘Agati ko mu nyanja’ yashatse gusobanura ko ikintu kidafite imbaraga, gihuhwa n’umuyaga cyangwa umuraba, nk’ishusho y’umuntu cyangwa abantu birengagijwe, bahora mu magorwa ariko kandi abo bantu baba bakwiye kwihangana bakumvira Imana.
Ati: “Hari aho mvuga nti ‘Ku bw’intambara z’urudaca, Shyanga ry’Imana, mwibuke isezerano nashakaga kwibutsa ko mu bihe bigoye, isezerano ry’Imana ritazima, rirasohora kandi kumvira Imana byihutisha isezerano.”
Rwizihirwa avuga ko nubwo ibice bigize iyo ndirimbo byose ari byiza ariko na we afite igice akunda muri yo bitewe ni uko gitanga icyizere.
Ati: “Nubwo ibice byose bifite umwihariko wa byo ariko igice cya gatatu kinkora ku mutima cyane. Igicuku ni igihe cy’umwijima n’akaga, igihe imbaraga za kimuntu ziba zarangiye, ariko ni na ho ijambo riza, Icyo gice kinyibutsa ko Imana ivugira mu mwijima, kandi ko ubutabazi buza no mu gihe abantu batari babwiteze.”
Ni indirimbo isohotse mu gihe hirya no hino ku Isi hari intambara ndetse harimo abarimo kuzitakarizamo ubuzima by’umwihariko abarwanira uburenganzira bwabo icyakora ikabakomeza ivuga ko hari igihe bazabona ubutabazi bw’Imana.

