Umuramyi Isingizwe yagarutse ku mpamvu yakoze indirimbo “Golgotha”
Imyidagaduro

Umuramyi Isingizwe yagarutse ku mpamvu yakoze indirimbo “Golgotha”

MUTETERAZINA SHIFAH

January 24, 2026

Umuhanzi uri mu bakizamuka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Didier Isingizwe, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Golgotha” asobanura ko yayikoze agamije kwibutsa abantu urukundo n’imbabazi by’Imana yacishije ku rupfu rwa Yesu Kristo.

Golgotha ni ahantu hihariye mu mateka ya gikristo, kuko ari ho babambiraga abambuzi n’abagome, ariko kuhabambwa kwa Yesu Kristo hakahinduka isoko y’agakiza ku bantu benshi, na we ubwe.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Isingizwe avuga ko yayikoze yifuza kwibutsa abazira Kristu uruhare rw’uwo musozi n’akamaro ifite mu isoko y’agakiza kabo na we ku ubwe.

Yagize ati: “Golgotha ni ahantu hihariye mu mateka ya gikristo, kuko ari ho babambiraga abambuzi n’abagome, ariko kuhabambwa kwa Yesu Kristo byahahinduye isoko y’agakiza ku bantu benshi, na njye ndimo.”

Yongeraho ati: “Golgotha nayikoze ngamije kwibutsa uwizera Kristu, ko yababariwe, kandi ko imbabazi yahawe zavuye mu kumenwa kw’amaraso y’Umukiza Yesu Kristo, bityo bikamusaba guhora yibuka urukundo rw’Imana rwamugejeje ku gakiza.”

Isingizwe avuga ko iyo ndirimbo yayikoze atarabatizwa mu 2020, nyuma y’igihe aza kuyisubiramo mu buryo bugezweho bwa ‘live recording’ mu 2025, ari na bwo yahisemo kuyishyira ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki kugira ngo ubutumwa bwayo bugere ku bantu mu buryo bwose.

Uwo muramyi ukizamuka avuga ko mu rugendo rwe rwo gukora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo afite abahanzi batandukanye bakuru afatiraho nk’icyitegererezo kandi akurikira umuziki wabo barimo Bosco Nshuti, Prosper Nkomezi na Jado Sinza, mu gihe hanze y’u Rwanda akurikira ibikorwa by’abarimo Donner Moen na Bengemin Dune.

Isingizwe asobanura ko agakiza agafata nko kureka icyagutandukanya n’urukundo rw’Imana bityo nyuma yo kubatizwa yateye intambwe idasubira inyuma yo gukora ivugabutumwa rinyuze mu muziki aho mu mishinga afite harimo n’uwo yise “Open Spirit Worship Session”, aho ahurira n’abandi baririmbyi, bakifatanya mu kuramya no guhimbaza Imana.

Isingizwe Didier, uretse ibyo arimo gutegura n’izindi ndirimbo nshya ndetse na album byose akazabigeza ku bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu minsi iri imbere.

Umuramyi Isingizwe yagarutse ku mpamvu yakoze indirimbo “Golgotha”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA