Umuramyi Joshua Ishimwe uzwi nka Josh Ishimwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagaragaje ko yishimiye kwakirwa no kugirana ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Anastase Shyaka, amushimira urugwiro yamwakiranye.
Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije ifoto ari kumwe na Amb. Prof. Shyaka amushimira urugwiro yamwakiranye.
Yanditse ati: “Nyakubahwa Ambasaderi Prof. Shyaka Anastase, ndabashimira byimazeyo ku buryo mwanyakiriye neza kandi mukanyereka urugwiro. Imana ibahe umugisha kandi ihe umugisha n’inshingano mufite.”
Josh Ishimwe ahuye na Amb. Prof. Shyaka mu gihe yitegura gutaramira muri Poland tariki 22 Gashyantare 2026.
Kuba abahanzi nyarwanda basigaye bajya gutaramira mu bihugu by’amahanga bakakirwa ndetse bakanaganira n’abahagariye u Rwanda muri icyo gihugu ni ikimenyetso cy’ingufu Leta y’u Rwanda ishyira mu gushyigikira ubuhanzi.
Josh Ishimwe azwi cyane mu gusubiramo indirimbo zikoreshwa mu nsengero ziri mu njyana gakondo nka “Ni wowe rutare rwanjye”, “Sinogenda ndashimye”, “Gushimagizwa” n’izindi.

