Umuramyi uri mu bakunzwe mu Rwanda Prosper Nkomezi, ategerejwe mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kampala muri Uganda muri Nyakanga.
Ni ibyo yatangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ubwo yashyiragaho integuza igaragaza ko mu bihe bya vuba azataramira mu gihugu cya Uganda, nkuko bigaragarira mu butubwa bwaherekeje iyo nteguza.
Bwagiraga buti: “Muraho bantu ba Kampala tubonane tariki 7 Nyakanga 2024.”
Uyu muhanzi watangiye urugendo rwo kwiyegereza abakunzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu Karere, akimara gutangaza aya makuru abenshi mu bamukurikira batuye muri icyo gihugu babyakiriye neza nkuko bigaragarira ku bitekerezo bashyizeho.
Uwitwa anilov6 kuri Instagram yagize ati “Tuzishimira kubana nawe mukozi w’Imana, kuzahaboneka kuri njye ni ihame.”
Bishimangirwa na alexis-byishimo wagize ati: “Si njye uzarota igihe kigeze, si njye uzarota ndi mu mubare munini w’abaramyi kuri uwo mugoroba, ikaze muri Kampala mukozi w’Imana.”
Nkomezi ugiye gutaramira i Kampala ku nshuro ya kabiri, yaherukaga gukora igitaramo mu ntangiriro za Gicurasi cyabereye muri Camp Kigali, yanamurikiyemo imizingo (album) ibiri y’indirimbo ze.
Biteganyijwe ko igitaramo azakorera muri Uganda kizaba tariki 7 Nyakanga 2024, kikazabera mu nzu isanzwe iberamo ibitaramo yitwa Plaza Auditorium, aho itike ya make izaba ari ibihumbi 20 y’amashilingi ya Uganda.
Ni igitaramo cyateguwe na sosiyete isanzwe itegura ibitaramo muri Uganda yitwa Jia Promotions Presents.