Umuramyi Prosper Nkomezi yambitse impeta y’urukundo umukunzi we
Ibyamamare

Umuramyi Prosper Nkomezi yambitse impeta y’urukundo umukunzi we

MUTETERAZINA SHIFAH

January 13, 2026

Umuramyi Prosper Nkomezi yambitse impeta umukunzi we Retina Nkurunziza bitegura kurushinga.

Ni inkuru uwo muramyi yitangarije ubwe ku mugoroba w’itariki 13 Mutaraba 2026, yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Yanditse ati “Umutima wanjye waguhisemo, ijuru rirabyemeza. Ndagukunda uyu munsi, ejo hazaza n’iherezo .”

Ni amagambo yaherekeresheje ifoto ari kumwe n’umukunzi we amufashe mu kiganza amwitegereza mu maso basa nkabatambuka intambwe imwe.

Ni ubwa mbere Nkomezi yari agaragaje umukobwa bakundana kuva yamenyekana dore ko yari amaze igihe abibazwa ariko agasubiza ko igihe nyacyo Imana izatuma bibaho.

Nkomezi atangaje umukunzi we anamwambika impeta y’urukundo nyuma y’igihe kitari gito havugwa ibihuha by’uko yaba akundana na Nyampinga w’u Rwanda 2022, Muheto Divine icyakora babiteye utwatsi kenshi.

Prosper Nkomezi azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Humura, Hari ibyiringiro, Ntijya ubeshya n’izindi.

Akanyamuneza kari kose kuri Nkomezi wemerewe n’umukunzi kumubera umugore

Akanyamuneza ni kose kuri Nkomezi wemerewe n’umukunzi kumubera umugore

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA