Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yasabye abakiri bato bazwi nk’aba Gen-z gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abanzi b’u Rwanda.
Uyu muhanzi uri mu bakanyujijeho mu ndirimbo zihimbaza Imana zizwi ku zirimo Si Umuhemu, Ni we n’izindi yagaragaje ko kimwe mu mahirwe urubyiruko rufite rukwiye kubyaza umusaruro harimo Perezida Kagame, Inzego z’umutekano no kuba bafite Igihugu.
Yabigarutseho mu ijoro ry’itariki 13 Ugushyingo 2025, ubwo yari umutumirwa mu gitaramo cy’urwenya GEN Z Comedy Show mu gace kacyo kazwi nka Meet me tonight.
Uwo muramyi yasabye urubyiruko rwitabiriye icyo gitaramo guhorana umuco wo gukunda Igihugu no kukivugira aho bari hose.
Ati: “Icyo nabasaba ni ugukunda Igihugu cyanyu cy’u Rwanda mukazabyigisha n’abazabakomokaho muzabigishe indangagaciro yo kwirwanaho no kuvugira Igihugu.”
Aba Gen-z murahari, ndabasabye ndabinginze ngo muzabe ijwi ry’u Rwanda aho muri hose abanzi ntibabura, nimwumva uruvuga nabi mujye mumuviraho inda imwe, mufite imbuga nkoranyambaga muzikoreshe mubarwanye kuko aho mujya ni heza aho tuvuye hari habi cyane.”
Ngendahayo akomeza atanga urugero rw’uko yagiye ku rugamba rwo kubohora Igihugu ari kumwe na bagenzi be bose hamwe bari 60 ariko kugeza ubu basigaye ari babiri bityo bakwiye kubaha, kumva no kumvira Perezida Kagame wabashoboje guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hakaba hari umutekano usesuye mu gihugu.
Avuga ko yagiye mu gisirikare cyo kubohora Igihugu asanzwe aririmba icyakora indirimbo Si Umuhemu yayiririmbye avuye ku ikosi mu gihe yari ategereje kubwirwa itsinda (Unit) azakoreramo.
Ibindi biri mu byo yahayeho urubyiruko nk’impamba izabaherekeza mu buzima bwabo ni ukutijandika mu byaha ahubwo bagakunda kandi bagatinya Imana kuko ari rwo rufunguzo rw’ubuzima bwiza.
Ngendahayo azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo SI umuhemu, Ni we, Mbwira iby’ushaka, Cyubahiro n’izindi.
Richard Nick Ngendahayo yari amaze imyaka 17 atagera mu Rwanda, kuri ubu akaba arimo kwitegura igitaramo yise Ni we Healing Concert’ kizaba tariki 29 Ugushyingo 2025, kikazabera muri BK Arena.


