Umuramyi Vestine yatangaje itariki y’ubukwe bwe
Ibyamamare

Umuramyi Vestine yatangaje itariki y’ubukwe bwe

MUTETERAZINA SHIFAH

May 4, 2025

Umuramyi Ishimwe Vestine wamenyekaniye mu itsinda rya Veatine na Dorcas, yatangaje igihe azakorera ubukwe n’umugabo we Idrisa Ouedraogo baherutse gusezeranira imbere mategeko.

Yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 4 Gicurasi 2025.

Nyuma yo kugaragaza ko azashyingiranwa n’uwo yihebeye tariki 05 Nyakanga 2025, Vestine yahise ataka Idrissa Ouedraogo avuga ko arenze kuba ari umugabo we.

Yanditse ati: “Si umugabo wanjye gusa, ahubwo ni urugo rwanjye akaba n’uburuhukiro/umwanya nduhukiramo.”

Vestine atangaje ibi nyuma y’iminsi mike yongeye izina ry’umukunzi we ku mazina asanzwe akoresha ku mbuga nkoranyambaga.

Ishimwe Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ouedraogo Idrissa ukomoka muri Burkina Faso ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025 mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Vestine yatatse umugabo we nyuma yo gutabgaza itariki y’ubukwe bwabo

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA