Umuraperi Cardi B yemeje amakuru amaze igihe ahwihwiswa ko yamaze gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we Stefon Diggs akaba na se w’umwana we ariko avuga ko atazihanganira abamuharabika mu ruhame.
Uwo muraperi yabigarutseho ubwo yasubizaga ubutumwa bwari bwanditswe ku mbuga nkoranyambaga n’umuraperikazi bahora bahanganye BIA, buvuga kuri Stefon Diggs.
Ni nyuma y’uko BIA yari amaze kwandika igitekerezo kuri ayo makuru y’itandukana rya Cardi B na Diggs.
Yanditse ati: “Ese ushobora kumbwira umuntu ufite abagore benshi yabyaranye nabo kurusha ibihembo yatsindiye? Njye ndamuzi! kandi ndabizi ko namwe mumuzi.”
Ubwo yari mu gitaramo i Los Angeles mu rugendo rwe rwa ‘Little Miss Drama Tour’, Cardi B yasubije BIA, anemeza ko yatandukanye na Diggs, anamubwira ko atazihanganira ko hagira umusuzugura mu ruhame.
Ati: “Kuba ntakiri kumwe na se w’umwana wanjye, ntibivuze ko wemerewe kumuvugaho uko ushaka, ubu butumwa burakugenewe.”
Amakuru yari iminsi avuga ko Card B yatandukanye na Diggs nyuma yo kumubonaho ibimenyetso byo kumuca inyuma. Icyakora nubwo byavuzwe kenshi nta na rimwe Card B yigeze abivugaho ngo ashimangire ko baba bari kumwe cyangwa baratandukanye.
Umuraperi Card B na Stefon Diggs usanzwe ari umukinnyi w’umupira w’amaguru batandukanye nyuma y’amezi atatu gusa babyaye umwana w’umuhungu wavutse tariki 13 Ugushyingo 2025, Batangiye gukundana mu mpera z’umwaka 2024, babitangaza ku mugaragaro mbere y’uko babyara imfura yabo.
