Umuraperi Diplomate ari mu gahinda ko gupfusha nyina
Imibereho

Umuraperi Diplomate ari mu gahinda ko gupfusha nyina

MUTETERAZINA SHIFAH

September 3, 2025

Umuhanzi Diplomate wamamaye mu Njyana ya Rap ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi (nyina).

Mu butumwa yaherekeresheje ifoto y’umubyeyi we iherekejwe n’ubutumwa bw’amagambo yagaragaragamo agahinda n’umubanaro.

 Yanditse ati: “Ruhukira mu mahoro Mama. Ukwemera kwawe, urukundo rwawe, ubugiraneza bwawe ndetse n’imbaraga zitajegajega bizahora muri njye iteka.”

Yakomeje agira ati: “Warwanye ku mwuka wawe wa nyuma. Intwari yanjye, umutima wanjye, byose byanjye.”

Nyuma y’ubwo butumwa ibyamamare bitandukanye abarimo Noopja washinze Country Records, Umunyamakuru Lucky Nzeyimana na Muchoma ni bamwe mu bahise bamwifuriza gukomera mu bihe bitoroshye byo kubura umubyeyi we.

Inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Diplomate rwamenyekanye ku mugoroba wo kuwa Gatatu

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA