Umuraperi Shizzo na Tessy basezeranye imbere y’amategeko (Amafoto)
Amakuru

Umuraperi Shizzo na Tessy basezeranye imbere y’amategeko (Amafoto)

MUTETERAZINA SHIFAH

January 8, 2026

Umuraperi Hakizimana Agappe uzwi nka Shizzo yasezeranye mu mategeko n’Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy mu gihe bakomeje imyiteguro y’ubukwe.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Kerere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 08 Mutarama 2026, nyuma y’uko muri Kamena 2025, yambitse uwo mukobwa impeta mu birori byitabirirwe n’inshuti zabo mu Mujyi wa Dubai muri Leta Ubumwe z’Abarabu.

Inkuru z’urukundo rwa Tessy na Shizzo zatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, gusa bombi ntibagire icyo babivugaho, kugeza ubwo uwo musore yamwambikaga impeta.

Ku wa 11 Ukwakira 2025, ni bwo uwo muraperi yahagarariwe na bamwe mu muryango we bajya ku mufatira irembo, umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Clapton Kibonge, Zeotrap, Mico the Best, Diplomate na Hussein Habimana wakiniye amakipe arimo Rayon Sports na Police FC.

Tessy, yakoze ku Isango Star, ubu asigaye akora mu kiganiro ‘This & That’ gitambuka ku muyoboro wa YouTube ahuriyeho na Blandy Star, mu gihe Shizzo we aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nyinshi harimo iyitwa ‘Imihanda’ yafatanyijwe na Riderman.

Biteganyijwe ko ubukwe bw’aba bombi buzaba ku wa Gatandatu taraiki 10 Mutarama 2026, bukazabera mu nyumabako ya Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Umuhango witabiriwe n’abanyamakuru n’ibindi byamamare bitandukanye
Muyoboke Alexis umujyanama w’abahanzi n’umwe mu bitabiriye uyu muhango
Shizo na Tessy biyemeje kubana byemewe n’amaategeko
Tessy na Shizzo bafitanye ubukwe tariki ya 10 Mutarama 2026

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA