Umuraperi Shizzo n’Umunyamakuru Tessy batangaje amatariki y’ubukwe
Imyidagaduro

Umuraperi Shizzo n’Umunyamakuru Tessy batangaje amatariki y’ubukwe

SHEMA IVAN

October 17, 2025

Umuraperi Shizzo n’Umunyamakuru Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy, batangaje ko bazarushinga muri Mutarama 2026.

Aba bombi babitangaje binyuze ku mbuga zabo za Instagram, bashyira hanze integuza y’ubutumire igaragaza ko bazarushinga ku wa 10 Mutarama 2026., mu Intare Confrence Arena.

Iyi nteguza ije nyuma y’aho ku wa 11 Ukwakira, umuryango w’Umuraperi Shizzo usabye irembo mu muryango wo kwa Tessy.

Muri Kamena 2025, ni bwo Shizzo yambitse impeta Tessy mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, ariko impande zombi ntizikunde kubishyira ku mugaragaro.

Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuzwe mu nkuru z’urukundo ubwo yakundanaga na Alliah Cool baje gutandukana mu 2020.

Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy, yakoze ku Isango Star, ubu asigaye akora mu kiganiro ‘This & That’ gitambuka kuri Shene ya YouTube ahuriyeho na Blandy Star.

Umuraperi Shizzo na Tessy bari bitegura kurushinga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA