Umuraperi T.I. ntakozwa ibyo kujya mu rusengero
Imvaho TV

Umuraperi T.I. ntakozwa ibyo kujya mu rusengero

MUTETERAZINA SHIFAH

December 16, 2025

Umuraperi w’Umunyamerika Clifford Joseph Harris, Jr., wamamaye cyane cyane ku izina rya T.I., yasobanuye impamvu atajya mu rusengero nubwo ari umukirisitu.

Uyu muhanzi wo muri Leta ya Atlanta yavuze ko yakuriye mu muryango w’abakirisitu kandi yizera byimazeyo ko Imana ari iy’ukuri, ariko we yumva ko insengero zisa n’ubucuruzi.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umuhanzi wa Gospel Kirk Franklin, T.I. yashinje bamwe mu bayobozi b’amadini “kugoreka” Bibiliya no kwikungahaza bakoresheje abayoboke babo.

Yagize ati: “Sinigeze mba umuntu wo kujya mu rusengero. Nakuriye mu muryango ukomeye w’abakirisitu. Nyogokuru na Tante banjye bari abantu b’amasengesho menshi. Bityo nzi gusenga, kandi nzi Ijambo ry’Imana. Nzi ko Imana ari iy’ukuri, nabonye ukuboko kwayo n’uburyo yagiye ikorera mu buzima bwanjye. Ariko sinigeze numva mfitanye isano n’urusengero.”

Yakomeje agira ati: “Ku bivuga ukuri, numva urusengero atari urw’ukuri. Numva ari ubucuruzi. Bimeze nk’igitaramo, nk’ijambo rishyikirizwa abantu mu ruhame, nka TED Talk. Kandi rimwe na rimwe abihayimana bagoreka Ijambo ry’Imana kugira ngo ribagirire akamaro.”

T.I azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Dope, Still Ain’t forgave my self, What it’s Come To’, Whatever You Like, n’izindi.

T.I. yanavuze ko atemera ko agomba gutanga icya cumi (tithe) cyangwa se indi nkunga y’amafaranga kugira ngo Imana imuhe umugisha.

Yagize ati: “Murambwira ko ngomba kwishyura uyu muntu kugira ngo Imana yumve amasengesho yanjye? Oya rwose, ibyo sinabikora.”

Yongeyeho ko atemera ko hakenewe umuhuza hagati ye n’Imana, ari we umupasiteri cyangwa undi muhagarariye idini.

Ibi TI abigarutseho mu gihe muri Kanama 2024 Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu Rwanda, rwagaragaje ko muri gahunda y’ubugenzuzi bwakozwe ku nsengero ibihumbi 14;  izgera ku 7.709  zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa.

Ubwo yari mu  kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye tariki 27 Ugushyingo 2025, Perezida Kagame yavuze ko atabona uruhare rw’insengero mu guhangana  n’ibibazo byugarije Isi birimo intambara, ubushomomeri n’ibindi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA