Umuraperikazi Doja Cat agiye gutaramira i Kigali
Imyidagaduro

Umuraperikazi Doja Cat agiye gutaramira i Kigali

MUTETERAZINA SHIFAH

February 13, 2026

Umuraperi Doja Cat ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Move Africa giteganyijwe kuba mu kwezi gutaha.

Ni igitaramo gisanzwe gitegurwa na sosiyete ya Global Citizen kigiye kuba ku nshuro yacyo ya Gatatu, kikaba ari igikorwa kigamije gushyigikira ubukungu bushingiye ku buhanzi muri Afurika no guteza imbere imirimo n’amahirwe hirya no hino ku mugabane.

Bifashishije imbuga nkoranyambaga kuri wa Gatanu tariki 13 Gahyantare 2026, abategura icyo gitaramo batangarije ababakurikira ko bishimiye ko Doja Cat azitabira igitaramo cya Move Africa kizaba ku nshuro ya Gatatu.

Banditse bati: “Move Africa yongeye kugaruka ku nshuro yayo ya Gatatu kuri iyi nshuro twarimbishije imijyi (Kigali na Pretoria) mu ibara ry’umutuku tubazanira umuhanzi wegukanye Grammy Doja Cat.

Tugarutse mu Rwanda muri Bk Arena tariki 17 Werurwe 2026 hanyuma tuzahita twerekeza muri Afurika y’Epfo kuri SunBet Arena mu Mujyi wa Pretoria Ku wa 20 Werurwe 2026.”

Amakuru yo kuba uyu muraperi azitabira icyo gitaramo yatangajwe na sosiyete ya Global Citizen isanzwe itegura ibyo bitaramo amakuru akavuga ko uwo muraperi yatumiwe bigizwemo uruhare n’abarimo Kendrick Lamar hamwe na John Legend uherutse gutaramira mu Rwanda.

Doja Cat yegukanye Grammy Award mu 2022. Ayitwara mu cyiciro cya Best Pop Duo/Group Performance abikesheje indirimbo “Kiss Me More” yakoranye na SZA, mu birori bya 64th Grammy Awards.

Doja Cat agiye gutaramira i Kigali muri Move Africa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA