Umurinzi w’igihango Murebwayire yatabarutse
Ubuzima

Umurinzi w’igihango Murebwayire yatabarutse

KAYITARE JEAN PAUL

October 6, 2025

Umurinzi w’Igihango Murebwayire Josephine watangije itsinda ryiswe ‘Humura’ yitabye Imana ku Cyumweru nyuma y’igihe yari amaze arwaye.

Urupfu rwa nyakwigendera Murebwayire rwamenyekanye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025.

Umuryango Unity Club Intwararumuri ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, wagaragaje ko ubabajwe n’urupfu rwa Murebwayire.

Unity Club yagize iti: “Tubabajwe n’urupfu rw’Umurinzi w’Igihango Madamu Joséphine Murebwayire witabye Imana kuri uyu wa 05 Ukwakira 2025 azize uburwayi.

Ni igihombo gikomeye ku Gihugu, kuri Unity Club no ku bamumenye bose. Twifatanyije n’umuryango n’inshuti muri ibi bihe by’akababaro.”

Murebwayire Josephine watangije iritsinda ryiswe ‘Humura’ akaba yari ari umuyobozi waryo, mu bihe bitandukanye abagize itsinda bagiye bagaragaza ubutwari bwabo mu gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Murebwayire yarokokeye mu Iseminari nto y’i Ndera yaragijwe Mutagatifu Visenti (PSSV). Mu buhamya bwe yagiye avuga uko yahishwe n’uruyuzi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’uko Padiri wahayoboraga, ubu akaba ari Musenyeri uri mu kiruhuko cy’izabukuru, na we yaharasiwe kubera kwanga gutandukanya Abahutu n’Abatutsi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA