Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera, yakiriye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, n’itsinda ry’impuguke ziturutse mu Ngoro Ndangamurage y’u Bushinwa n’ubuyobozi bw’Ishuri ry’u Bushinwa ryigisha Umuco n’Ubukerarugendo.
Amb. Gao n’itsinda ryari rimuherekeje, bakiriwe na Amb. Gasamagera, Umunyamabanga Mukuru wa FPR- Inkotanyi kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Ubutumwa bw’Umuryango FPR Inkotanyi buri ku rubuga rwa X, bugaragaza ko izi mpuguke ziri mu Rwanda mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano (MoU) yerekeye kubungabunga amateka yo kubohora igihugu no guteza imbere imicungire y’ingoro ndangamurage, yasinywe hagati ya RPF Inkotanyi n’Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa, CPC.
Ubwo butumwa bukomeza bugira buti: “Umuryango FPR Inkotanyi n’Ishyaka Communist Party of China riri ku butegetsi mu Bushinwa, CPC, barishimira umubano mwiza w’impande zombi.”
Tariki 20 Kamena 2025, ni bwo Umuryango FPR- Inkotanyi wasinyanye amasezerano mashya n’Ishyaka Communist Party of China, CPC, agamije kongera imbaraga mu mikoranire nyuma y’imyaka 20 impande zombi zifitanye umubano mwiza.
Muri ayo masezerano, impande zombi zemeranyije gufatanya no gusangira ubumenyi mu byo kubungabunga ingoro ndangamuco n’amateka n’andi agamije gushinga Ishuri rya Politiki mu Rwanda.
Umujyanama Mukuru w’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Musoni Protais, yavuze ko aya masezerano azafasha impande zombi gukomeza kwagura umubano n’ubufatanye.
Umubano utajegajega wa FPR- Inkotanyi n’Ishyaka rya Communist Party of China, CPC, umaze igihe kinini kuko no muri Nyakanga 2023 iyi mitwe yombi yasinyanye amasezerano yo guhananaha ubumenyi mu miyoborere.
Uretse kuba FPR- Inkotanyi na CPC bihuriye ku kuba ari amashyaka ayoboye ibihugu abarizwamo, ni n’amwe yagize uruhare runini mu rugamba rwo kubohora ibihugu byayo.
Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa buri mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ubukerarugendo, ishoramari, uburezi, inganda, ibikorwa remezo n’ibindi.