Umuryango Mpuzamahanga watereranye Abatutsi bahungiye kuri Eto Kicukiro – Amb. Nduhungirehe
Politiki

Umuryango Mpuzamahanga watereranye Abatutsi bahungiye kuri Eto Kicukiro – Amb. Nduhungirehe

NYIRANEZA JUDITH

April 11, 2026

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Jean Patric Olivier yagaragaje uburyo Umuryango Mpuzamahanga watereranye Abatutsi bari bahungiye kuri Eto Kicukiro, ukabasiga mu menyo ya rubamba bicwa urw’agashinyaguro n’Interahamwe n’abasirikare bari aba Leta y’icyo gihe.

Yabigarutseho mu gikorwa cyabereye Nyanza ya Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, ku mugoroba wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro, ubu ni muri IPRC Kicukiro.

Yagize ati: “Tariki ya 11 Mata 1994, ni umunsi waranzwe n’ubwicanyi, ubugome n’agashinyaguro birenze urugero cyane cyane kuri uyu musozi wa Nyanza. Ni umunsi Abatutsi bakoze urugendo rw’umusaraba, abagombaga kwicwa barashinyaguriwe, bakagenda bicirwa mu nzira bageze i Nyanza baterwamo gerenade, banicwa n’izindi ntwaro, ari nako bashinyagurirwa.

[….] tugomba gukomeza kwibuka, tukanibuka yuko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi ari Jenoside yabaye mu Rwanda, igakorwa b’Abanyarwanda, igakorerwa abandi Banyarwanda, Umuryango Mpuzamahanga ubifitemo uruhare ruremereye.

Abatutsi bahungiye muri ETO Kicukiro, bahahungiye kuko hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) cyane cyane ingabo z’Ababiligi, kugira ngo barokoke, babashe gutabarwa , kurengerwa kuko Jenoside yari yatangiye mu gihugu hose, zari ziyobowe na Luc Marshal, ariko izo ngabo z’Ababiligi zataye Abatutsi ziragenda.”

Amb. Nduhungirehe yavuze ko kuvuga ko zataye Abatutsi bicwaga ntizibatabare biba bivuzwe mu buryo bworoheje, ariko mu by’ukuri ko umusirikare wese w’umwuga warebaga uko bimeze agasiga abicwaga birenze uko bivugwa, biba bivugwa mu buryo bworoheje.

Ati: “Ni n’umwanya wo kwibuka ko izo ngabo zahawe amategeko yo kuva muri ETO zikazinga imizigo yazo n’imbwa zabo, icyo gihe Interahamwe n’abandi bicanyi bari ku marembo wa ETO bazunguza imihoro. Umusirikare w’umwuga ureba uko byifashe, yarangiza akagenda asigiye abo basivili abicanyi bafite imihoro n’izindi ntwaro, ntabwo ari ugutererana abasivili cyangwa gutererana Abatutsi gusa, ahubwo ni ukubashyikiriza abicanyi.”

Yongeyeho ati : “Ni n’umwanya wo kwibuka uruhare rw’Umuryango Mpuzamahanga cyane cyane ibihugu by’ibihangange, mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ntabwo uruhare rwabo rugarukira ku byabaye hano Nyanza ya Kicukiro, ahubwo mu mateka yose ya Jenoside, mu byiciro byose bya Jenoside usangamo akaboko k’ibyo bihugu by’amahanga.

Uhereye ku gihe cy’ubukoloni aho ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye, mu gihe cyo gutegura Jenoside mu 1990-1994 ndetse na nyuma yaho.[…..] kandi muri ibyo bice byose Umuryango Mpuzamahanga urimo.”

Amb. Nduhungirehe yagaraje kandi ko hari raporo zagiye zitangwa zigaragaza ko hari Abatutsi bicwa

Ati: “Ku kijyanye no gutegura Jenoside nyirizina byabaye cyane cyane mu 1990, naho amahanga abifitemo uruhare, kuko aho urugamba rwo kubohora Igihugu rutangiriye, ingabo z’Ababiligi n’iz’Abafaransa zoherejwe mu Rwanda ariko iz’Abafaransa zoherejwe mu Rwanda ngo zitware abaturage babwo babaga mu Rwanda n’abandi b’i Burayi muri rusange, ariko ingabo z’Abafaransa zarahagumye zitangira no gutaga imyito ku ngabo z’u Rwanda n’Interahamwe.”

Hari na raporo zagaragaza ko harimo gutegurwa kwica Abatutsi, hari abatangaga ubutumwa butabariza Abatutsi nk’ubwatanzwe na Gen. Roméo Antonius Dallaire ariko Umuryango Mpuzamahanga ntubwiteho n’abandi.

Amb. Nduhungirehe yagize ati: “Gen. Romeo Dallaire muri Mutarama abwira Umuryango Mpuzamahanga ko hari umutangabuhanya wavuze ko muri Kigali hari ububiko bw’intwaro ziteganywa gukoreshwa mu kwica Abatutsi, yasabaga uburenganzira bwo kugira ngo agende azisenye, ariko waramubwiye ngo ajye kubibwira uwari Perezida Habyarimana ngo umubwira ko babimenye. Birumvikana ko nabyo ari ubugwari bw’Umuryango w’Abibumbye batumvishe impuruza ya Dallaire maze ku ya 7 Mata Jenoside iratangira mu gihugu hose.”

Hari n’abari mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda bagize uruhare mu kurokora Abatutsi barimo Capitaine Mbaye Diagne w’Umunyasenegale n’abandi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza rugizwe n’ibice bitatu aho igice cya mbere kiriho amazina y’Abatutsi bahashyinguye, igice cya kabiri kikabamo imva irimo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 105 bishwe muri Jenoside yakaorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe igice cya gatatu kibarizwamo Ubusitani bubumbatiye ibihe bitandukanye Abatutsi banyuzemo muri Jenoside n’akamaro gakomeye ibidukikije by’umwihariko ibimera byagize mu kurokora Abatutsi.

Foto: TUYISENGE Olivier

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA