Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko agaciro k’umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya 2 cya 2025 wari miliyari 5 798 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yariyongereye ugereranyije na miliyari 4 966 yariho mu gihembwe nk’icyo cya 2024.
NISR yatangaje ko ibyo bipimo byafashwe harebwa umwaka wa 2024, bigaragaraza ko byiyongereye ugereranyije n’umwaka wa 2017.
Muri iryo zamuka servisi zagize uruhare rwa 50%, ubuhinzi bugira 23%, inganda 21%, mu gihe imisoro yagize uruhare rwa 5%.
Umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) hakurikijwe ubwoko bw’ibikorwa ku giciro kiri ku isoko.
Serivisi
Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 50%, bitewe n’itumanaho ryagize uruhare rwa 5%, ibikorwa bya tekiniki na siyansi 3%. Ibikorwa bya Leta by’inzego z’ubuyobozi n’umutekano na 4%. Ibikorwa bijyanye n’umuco gakondo bigira uruhare rwa 3%.
Serivisi z’ubucuruzi zigira uruhare rwa 9%, serivisi z’ibigo by’imari zitanga 2%, uburezi na 3%, amahoteli na resitora na 4%, serivisi zo gutwara abantu n’ibintu 8%, mu gihe ibikorwa bijyanye na serivisi z’ubuzima n’imibereho myiza byagize uruhare rwa 1%.
Ubuhinzi
Muri urwo rwego NISR yatangaje ko ubworozi bwagize uruhare rwa 3%, amashyamba agira uruhare rwa 4%, ibyoherejwe mu mahanga bikomoka ku buhinzi na 2%, mu gihe ibiribwa bigira uruhare rwa 14%.
Inganda
Mu rwego rw’Inganda NISR itangaza ko ibikorwa bikomoka kuri pulasitike byagize uruhare rwa 1%, ibikorwa by’ubwubatsi bigira 10%, ibinyobwa n’itabi bigira uruhare rwa 2%, ibiribwa byongerewe agaciro bigira 2%, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bugira uruhare rwa 2%, mu gihe ibikorwa by’ubudozi no kuboha ibikoresho bitandukanye bikorerwa mu nganda byagize uruhare rwa 1%.
Agaciro k’umusaruro mbumbe w’u Rwanda kagiye kazamuka mu bihembwe bya 2 by’imyaka 5 ishize. NISR yagaragaje ko mu 2021 kari miliyari 2 na miliyoni 383 Frw, mu 2022 kaba miliyari 3 na miliyoni 550 Frw, mu gihe mu 2023 kari miliyari 4 na miliyoni 256.