Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kiravuga ko umusaruro wakomotse ku nyemezabuguzi y’ikoranabuhanga ya Electronic Billing Machines (EBM)’ wavuye kuri miliyari 250 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe ku musoro ku nyungu (TVA) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013/2014 agera kuri miliyari 800 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2023/2024.
Byakomojweho na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), mu ijambo yavugiye mu kwizihiza umunsi wo gushimira abasora mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2024 wabereye mu Karere ka Bugesera.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti: “EBM yanjye, umusanzu wanjye”.
Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald yavuze ko mu gihe umucuruzi afashe iya mbere mu gutanga EBM n’umuguzi akayaka bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: “Twese tubigize ibyacu umucuruzi agatanga inyemezabuguzi ya EBM, n’umuguzi akayaka hari byinshi twageraho. Umusaruro EBM igenda itanga umwaka ku wundi ugenda uzamuka, amafaranga tumaze kubona kuri TVA ni menshi kubera gukoresha EBM. Mu 2013/14 inyungu zituruka ku musoro ku nyungu (TVA), zari miliyari 250 z’amafaranga y’u Rwanda zigera kuri miliyari 800 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2023/2024”.
Yongeyeho ati: “Tugize umuco wo kwaka EMB no kuyitanga, twareka gutegera amaboko na ba bandi badufasha. Umusoro ni uburyo bwonyine bwo kutugeza ku iterambere twifuza.”
Umuyobozi Mukuru w’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba Nkurunziza Jean de Dieu yavuze ko gukoresha EBM ari bwo abikorera baba bizeye neza ko umusanzu wabo wageze ku gihugu.
Yagize ati: “Mbere twari abasoreshwa ariko uyu munsi turi abasora, iyo tubikora bidutera ishema kuko ni iterambere ry’Igihugu ribaho tubigizemo uruhare.”
Yavuze ko muri iyi Ntara hagenda hagaragara iterambere kandi agashimira ubuyobozi bufasha muri iryo terambere kuko mu Ntara y’Iburasirazuba hagaragara ibikorwa remezo byiza byakomotse ku misoro yatanzwe n’abasora.
Mu 2013 ni bwo u Rwanda rwatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, bituma imitangire y’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) irushaho kuba myiza.
Icyo gihe byasabaga ko umuntu wese wanditse muri TVA agomba gutunga no gukoresha EBM, ndetse kugeza ubu 98% by’abari muri TVA basigaye bakoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi.
Mu 2019, hasohotse itegeko rigena ko n’abantu batabaruye muri TVA batangira gukoresha EBM mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ni ukuvuga ko umucuruzi wese, afite inshingano zo gukoresha ikoranabuhanga rya EBM atanga inyemezabuguzi.