Umusaruro w’inganda wa 2024 wiyongereyeho 14%
Ubukungu

Umusaruro w’inganda wa 2024 wiyongereyeho 14%

KAMALIZA AGNES

January 6, 2025

Raporo y’Ikigo cy’Iguhugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yashyizwe ahagaragara mu Ugushyingo 2024, igaragaza ko igipimo cy’umusaruro w’inganda mu mwaka wa 2024 cyazamutseho 14% ugereranyije na raporo y’Ugushyingo 2023.

Umusaruro wa buri rwego mu zigize inganda wazamutseho aho amabuye y’agaciro na kariyeri afite yazamutse kuri 45.2%, amazi  n’isukura 12.8%, amashanyarazi 9.6 %, ibikorerwa mu nganda zitandukanye bizamuka ku kigero cya 18.4%.

Iyi raporo ihabanye n’iyo mu Ugushyingo 2023 kuko yagaragazaga ko umusaruro w’inganda zo mu Rwanda wagabanyutseho 6.2% ugereranyije no mu kwezi k’Ugushyingo 2022.

Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, muri uwo mwaka wagabanyutseho 35.1%, mu gihe ibikorerwa mu nganda umusaruro wabyo wagabanyutseho 12.1%.

Ni mu gihe ibindi byiciro mu bigize inganda birimo umuriro w’amashanyarazi, umusaruro wawo  wiyongereyeho 14.1%, mu gihe umusaruro w’inganda z’amazi n’isukura wazamutseho 6.6%.

Gicurasi 2024 ibikomoka ku ngufu n’ibyifashishwa mu nganda bitumizwa hanze byaragabanyutse aho umusaruro wavuye mu byoherejwe mu mahanga wagabanyutseho 0,2% biturutse ku igabanyuka ry’ibisanzwe byoherezwa mu mahanga birimo ibitunganyirizwa mu nganda, ndetse n’igabanyuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Ni mu gihe raporo yo muri Nzeri ya NISR igaragaza ko ibyacurujwe   mu gihembwe cya mbere cya 2024 bifite agaciro ka miliyoni 2.378 z’amadolari y’Amerika bikaba byariyongereyeho 16.21% ugereranije n’igihembwe cya mbere cya 2023.

Mu gihembwe cya kabiri cya 2024 byageze kuri miliyoni 2,519.58 z’amadolari y’Amerika, byiyongeraho 14.67% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2023.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA