Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko umusaruro w’inganda mu kwezi k’Ukuboza 2024 wazamutseho 5.7% ugereranyije n’uko byari bimeze mu k’Ukuboza kwa 2023.
Raporo yatangajwe a NISR igaragaza ko ku mwaka wose umusaruro wiyongereye ku kigero cya 9%.
Ibuyiciro byo mu rwego rw’inganda byazamutse ku buryo butandukanye aho umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 2.5%, ibikorerwa mu nganda byiyongeraho 13.7%, amashanyarazi yiyongeraho 12.2%, amazi no gucunga imyanda na byo byiyongera ku kigrero cya 12.5%.
Raporo ya NISR isobanura ko kuba umusaruro w’ibikorerwa mu nganda wariyongereye ku kigero cya 13.7% byaturutse ku bwiyongere bw’ibikorwa byo kongerera agaciro umusaruro w’ibiribwa ku kigero cya 10.5% ndetse no gukora ibinyobwa ndetse n’itabi byitongereye ku kigero cya 21.7%.
Nanone kandi habayeho ubwiyongere mu nganda zikora imyenda n’izitunganya ibikomoka ku mpu, ku kigero cya 42.1 %.
Raporo yo mu kwezi k’Ugushyingo 2024 yagaragazaga ko umusaruro w’inganda wazamutseho 14,7% mu ugereranyije n’Ugushyingo kwa 2023.