Gahunda y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abakoze ibyaha bari mu magororero hirya no hino mu gihugu kubahuza n’abo bakoreye ibyaha kugira ngo baganire ndetse banabumvikanishe hagamijwe gutanga ubutabera bwunga.
Ni gahunda ikorerwa ku bari mu magororero bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, ariko ikaba ireba abagororwa bose hatitawe ku byaha bakoze bigenerwa ibihano bitarenze imyaka itanu y’igifungo.
Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda ruvuga ko iyi gahunda irimo gutanga umusaruro ushimishije hagati y’abakoze ibyaha n’ababikorewe hagamijwe kwihutisha ubutabera kuko uwakoze icyaha iyo yemeye icyaha ku bushake bituma imirimo y’inzego z’ubutabera igabanyuka.
Nanone kandi iyo bikozwe neza hatangwa ubutabera bwuzuye, bwihuse kandi bwumvikanyweho hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe.
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Hitiyaremye Alphonse, yagize ati: “Unyuze muri iyi nzira abantu batekereza ko badahanwa. Oya si byo barahanwa, ahubwo bagahanwa mu buryo bwihuse binyuze mu buryo bwo kwemera icyaha. Habaho kugabanyirizwa igihano wari guhabwa, ndetse indi nyungu ni uko iyo uyinyuzemo bagasanga ibihano uhawe warabimaze mu igororero icyo gihe urataha. Ni uguhana mu buryo bwihuse kandi n’uwakorewe icyaha abifitemo inyungu kuko bituma abona ubutabera bwihuse niba ari n’ibyo yangirijwe bikishyurwa vuba.”
Mushimiyintwari Edgar wo mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, ni umwe mu bari kugororerwa mu Igororero rya Muhanga wavuze ko iyo gahunda yamufashije nyuma yo gukora icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi binyuze mu buriganya.
Yavuze ko mu gihe itegeko ryateganyaga ko yashoboraga gukatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, kwemera icyaha no kumvikana n’uwo yahemukiye ko azamwishyura ibifite agaciro ka miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda agiye gutaha kuko igihano yari yahawe basanze akimaze muri gereza.
Ati: “Nari mfite icyaha gituma nshobora gufungwa hagati y’imyaka itanu n’irindwi, nkurikiranyweho uburiganya twakoreye kompanyi imwe y’i Kigali. Aha mpamaze igihe kingana n’umwaka kandi nari nkiri mu minsi 30 y’agateganyo, ariko kuko nagiriwe ubuntu nkahura n’uwo nakoreye icyaha twaraganiriye nemera icyaha na we ampa imbabazi ubu ngiye gutaha hanyuma njye mwishyura mu byiciro kuko ari cyo kiri mu masezerano yanjye na we twakoranye.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) CSP Sengabo Hillary, na we yemeza ko iyi gahunda yafashije uru rwego cyane mu kugabanya ubucucike mu magororero bitewe n’uko kuva mu kwezi kwa Mutarama 2026 abagororwa binjiye mu magororero ari bake cyane kubasohotsemo.
Ibyo ngo bifitanye isano n’uko kumvikana binyuze mu buhuza, bikorwa na mbere y’uko abantu bajyanwa mu magororero.
Ati: “Nkubu kuva mu muri uku kwezi kwa Mutarama 2026 mu magororero yose twinjije abagororwa 337 hasohoka 644, iyo mibare rero ntabwo yigeze ibaho ubundi kuko wasangaga mbere abo twinjizaga babaga baruta abasohoka.
CSP Sengabo yakomeje ahamya ko kuri ubu ubucucike mu magororero bugeze mu 101% buvuye hejuru ya 130% mu myaka yashize.
Yakomeje agira ati: “Nk’ubu hano i Muhanga honyine dufite abagororwa barenga 700, ariko abangana na 162 ni bo bari muri iyi gahunda bashobora no kuba bavamo abasezererwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri. Ibyo rero twe biratworohereza mu kubacunga no kubagorora, nabo bikabafasha kuko bituma ibihano byabo byihutishwa.”
Mu bagororwa basaga 70 000 babarurwa mu magororero yose mu Rwanda, abasaga 1 150 babashije kwitabira iyi gahunda yiswe Plead and Bargaining mu minsi ibiri gusa.
Ni igikorwa cyakomereje no mu Igororero rya Muhanga muri iki cyumweru mu rwego rwo kwereka abarigororerwamo akamaro k’iyo gahunda n’icyo bayungukiramo.


