Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko ukwezi kwa Werurwe 2026 gusiga hakozwe ubugenzuzi bwa nyuma bw’icyanya cyuhirwa cya Mpanga mu Karere ka Kirehe, kugira ngo kirusheho gukora neza.
Ni nyuma y’uko hari hashize igihe abahinga muri icyo cyanya mu mushinga wo kuhira imyaka hagamijwe ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga (ETI-Export Targeted Modern Irrigated Agriculture project) bagaragaza imbogamizi z’uko imashini zuhira zidakora neza kubera ubushobozi buke bw’amashanyarazi agomba kuzikoresha.
Abahinga mu cyanya cya Mpanga bifuza gukemurirwa vuba ikibazo cy’amashanyarazi kuko babura amazi ahagije yo kuhira, mu gihe bari biteze guhangana n’ikibazo cy’amapfa, kubona umusaruro uhagije no gusagurira amasoko binyuze muri uyu mushinga.
Iki kibazo ni kimwe mu byahagurukije Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, uw’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenye, n’inzego zitandukanye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri bagiriye mu Karere ka Kirehe tariki 24-25 Werurwe 2026.
Basuye ahari kubakwa ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe ryitezweho kwongera ubushobozi bw’ingufu z’amashanyarazi zizifashishwa mu guteza imbere imishinga yo kuhira cyane cyane irimo uwa Mpanga, Mahama Lot 1 na Mahama Lot 2.
Barebye aho imirimo y’umushinga wo gutunganya ibyanya byuhirwa bya Mahama Lot 1 kuri hegitari 1220 na Mahama Lot 2 kuri hegitari 1956 bikiri kubakwa igeze.
Ibi byanya byombi imirimo yo kubitunganya iteganyijwe kurangira muri 2026, aho Nyamugari ari muri Kamena 2026 na Mahama Lot 2 mu Ukwakira 2026
Ku munsi wa kabiri ba Minisitiri bavuzwe ruguru basuye umushinga wo kuhira kuri hegitari 659 mu cyanya cya Mpanga aho watangiye no kubyazwa umusaruro, nubwo bamwe mu baturage bagaragaza ko hari aho amazi atagera n’aho agera adahagije.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko basanze uwo mushinga urimo gukora neza kandi biteganijwe ko imirimo yose izaba yarangiye ndetse watangiye gukora neza bitarenze mu mpera za Werurwe 2026.
Ubutumwa yanditse bugira buti: “Muri uru ruzinduko, byagaragaye ko umushinga uri gukora neza, kandi biteganyijwe ko igerageza rya nyuma ry’uko byose bikora neza rizaba mu mpera za Werurwe 2026.”
Kuri iki cyanya cyuhirwa cya Mpanga, barebeye hamwe ibikorwa remezo bitandukanye bikenewe kugira ngo gikomeze gutanga umusaruro uhagije harimo imihanda, aho ku bufatanye n’inzego zitandukanye hemejwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryo kuyitunganya.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, itangaza ko hari kubakwa ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe, riri kubakwa mu Murenge wa Nyamugari ryitezweho kuzaba igisubizo cyo kongera ingufu z’amashanyarazi zifashishwa mu kuhira, aho amazi yo kuhira muri ibyo byanya byose ari ay’Umugezi w’Akagera.
Icyanya cyuhirwa cya Mpanga kiri ku buso bwa hegitari 659. Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026A biteganyijwe ko hazeramo umusaruro w’ibigori ungana na toni 2.800, ukuyemo n’umusaruro wangijwe n’izuba.
Muri Werurwe 2022, Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye n’u Buhinde binyuze muri Banki ya Afrexim, batangije umushinga wo kuhira mu Karere ka Kirehe wari witezweho gufasha abaturage 4.000 bo mu Mirenge ya Mpanga, Mahama na Nyamugari.
Uyu mushinga uzwi nka ETI (Export Targeted Irrigation) ni umwe mu mishinga migari yatangijwe mu 2017, witezweho kuzarangira wuhira ku buso bungana na hegitari 7000, wuzure utwaye miliyari 120 z’amafaranga y’u Rwanda.

