Abaturage bo mu Karere ka Kirehe by’umwihariko mu Murenge wa Musaza bishimiye kwegerezwa umushinga wo kuhira imyaka aho byabarinze amapfa yumishagaga imyaka benshi bagasuhuka.
Ni umushinga wiswe LDF3 ukorera mu Kigo cyo kubungabunga ibidukikije REMA, ufite agaciro k’asaga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 8.5 z’amadolari y’Amerika) aho ugamije gufasha abaturage kwikura mu bukene.
Uwo mushinga wahatangiye mu mwaka ushize aho huhirwaga imyaka kuri hegitari 20 gusa, aho mu mwaka umwe, abaturage 280 bibumbiye muri koperative ‘Abanyamurava’ bamaze gukorerwa icyanya cyuhirwa cya hegitari 120, kiri mu kibaya cya Gicuma, aho bahinga cyane cyane ibigori, ibishyimbo, imboga n’ibirayi.
Uretse kuhira uwo mushinga unakorerwamo ibikorwa bijyanye gusubiranya ubutaka haterwa amashyamba ahibasirwa n’amapfa mu Karere ka Kirehe na Gakenke.
Abaturage bahinga mu kibaya cya Musaza bakoraga ubuhinzi bwa gakondo izuba ryacana imyaka yose ikuma, begerejwe uburyo bwo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba, aho amazi akurwa mu gishanga cy’Akagera.
Ayo mazi anyuzwa mu matiyo akazamurwa ku musozi aho yireka mu madamu yacukuwe, na yo akajya ayohereza mu mpombo zijyana mu mavomo ari mu masambu, bakuhira.
Abahinzi bahamya ko byatumye umusaruro wiyongera ku buryo kuri hegitari bezagaho toni 2, mu gihe babonye imvura ariko ubu buhira, bezaho izisaga 6 kugeza kuri 7.
Musabimana Violette wo mu Mudugudu wa Gicuma, Akagari ka Gasarabwayi mu Murenge wa Musaza, Imvaho Nshya yasanze yuhira ibigori, yavuze ko kubona icyo agaburira abana be 5 byari ingorabahizi. Ubu atunga abe akanasagurira amasoko.
Yagize ati: “Mbere nahingaga ntizeye gusarura kubera uruzuba rwinshi rwatugeragaho imyaka ikimera ngataha uko nagahinze. Twagira amahirwe byakwera ngasarura imifuka itarenga 4 y’ibigori, ibishyimbo ngasarura imifuka 3. Ubu ndahinga nshyize umutima hamwe nkeza toni y’ibigori, ibishyimbo nkeza ibilo birenga 800. Turashimira cyane Perezida wacu Paul Kagame, we dukesha ibi byose.”
Murekezi Jean Marie, umuhinzi akanaba Perezida wa Koperative ‘Abanyamurava’ avuga ko impinduka zibonwa na buri wese ubona imyaka iba ishishe cyane ugereranyije n’ituhirwa byegeranye, izuba ryacana indi ugasanga yumagaye iyabo ishishe.
Ati: “Byatugiriye akamaro cyane kuko aho twasaruraga toni 2 z’ibigori ubu turasarura toni zirenga 6. Ntitwabonaga ibiduhagije, ubu turasagurira amasoko. Imirenge yindi y’aka Karere iyo yahuye n’amapfa na yo ntigira ikibazo kuko tuyibera isoko ikabona aho ihahira.”
Yunzemo ati: “Turishimye cyane, turashimira REMA, abafatanyabikorwa bayo, Akarere ka Kirehe n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwumvise ubusabe bwacu bukadukemurira iki kibazo cyari cyaratubereye agatereranzamba.”
Umuhuzabikorwa w’umushinga wa LDCF3 Sindayigaya Charles, avuga ko ushyirwa mu bikorwa na REMA ku bufatanye n’Uturere twa Kirehe mu Burasirazuba na Gakenke mu Majyaruguru, uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ibidukikije (GEF) binyuze mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Majyambere (UNDP).
Yavuze ko bagiye bongera ubuso buvomererwa, butuma bahinga ibihembwe byose by’ihinga badahagaritse.
Ati: “Ni ahantu habaga ikibazo gikomeye cyane cyo guhinga ntibagire icyo beza gifatika, bagahorana ibibazo by’ibiribwa. Izuba ryabatezaga ibibazo ubu ryabaye igisubizo. Nta gihembwe na kimwe cy’ihinga kibapfira ubusa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, na we yemeza ko nk’Akarere gakunze kugaragaramo izuba ry’igihe kirekire uyu mushinga wabaye ntagereranywa mu guhindurira abaturage ubuzima.
Ati: “Akarere kacu ni kamwe mu Turere tugerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Uyu mushinga ufasha abaturage guhangana n’izo ngaruka, cyane ko abaturage bacu, abenshi ari abahinzi- borozi. Ibikorwa dukora muri uyu mushinga bigamije kuzamura ubuhinzi bwabo kugira ngo bubashe guhangana n’iyo mihindagurikire y’ibihe, bunahindure imibereho yabo.”
Yunzemo ati: “Nubwo hegitari 120 atari nke ariko mu kibaya gifite hegitari zirenga 10 000, murumva ko n’izindi zuhiwe byaba birushijeho kuba byiza.”
Anavuga ko hari n’ibihingwa batahingaga, nk’ibirayi, bisigaye bihera, agasaba abaturage ayoboye kubyaza aya mahirwe umusaruro mwinshi ubatunga bakanasagurira amasoko.
Umunshinga watangiye mu 2022 ukazagera mu 2028, ukorerwamo ibikorwa binyuranye bifasha abaturage b’Uterere twa Kirehe na Gakenke kwikura mu bukene aho witezweho kuzateza imbere imiryango 500.





