Itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda rikomeje kuzamura ibiganiro hagati y’abakoresha umuhanda bagaragaza ko ingamba zafatiwe abarenga ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda zikakaye ariko zari zikwiye kugira ngo abantu barusheho guha agaciro umutekano wo mu muhanda.
Muri bimwe mu bihano iri tegeko riteganya harimo kuba “kwanga guhagarara ubitegetswe n’umukozi ubifitiye ububasha, bizajya bihanishwa ihazabu itari munsi y’amafaranga y’u Rwanda 400 000 ariko itarenze amafaranga 700 000 n’igifungo kitari munsi y’amezi 3 ariko kitarengeje amezi 6,” nk’uko bikubiye mu ngingo ya 19.
Iri tegeko n° 014/2026 ryo ku wa 06/03/2026 rigenga ikoreshwa ry’umuhanda ryasohotse mu igazeti ya Leta tariki ya 10 Werurwe, bikaba biteganywa ko ibirikubiyemo bizatangira gushyirwa mu bikorwa byuzuye muri Mata nyuma y’uko hazaba hamaze gusohoka Iteka rya Minisitiri rijyanye na ryo.
Ni itegeko ryasimbuye iryo mu 1987, rizafasha ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko yo mu muhanda no guhana abayarengaho. Ni itegeko rigaruka ku bihano bihabwa abayobozi b’ibinyabiziga (abashoferi) batwara banyoye ibisindisha, abadafite ibyangombwa bibemerera gutwara n’indi myitwarire ibangamira umutekano wo mu muhanda.
Ingingo ya 37, Umuyobozi w’ikinyabiziga utwara ikinyabiziga gitwarira abantu benshi hamwe yarengeje igipimo ntarengwa cya Alukoro mu maraso abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi y’amafaranga y’u Rwanda 100 000 ariko itarenze amafaranga 400 000 n’igifungo kitari munsi y’amezi 3 ariko kitarenze amezi 6.
Umushoferi unywa ibisindisha yitwaye cyangwa atwaye imodoka idatwara abantu mu buryo bwa rusange, ba mukerarugendo, abanyeshuri cyangwa imizigo irengeje toni 3,5; ahanishwa ihazabu itari munsi y’amafaranga 150 000 ariko itarenze amafaranga 300 000 n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Umuyobozi w’ikinyabiziga gisanzwe kandi ufite igipimo cya Alukoro mu maraso gikubye nibura inshuro ebyiri z’igipimo ntarengwa, ahanishwa ihazabu itari munsi y’amafaranga 200 000 ariko itarenze 500 000 n’igifungo kitari munsi y’amezi 3 ariko kitarengeje amezi 6 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Nanone kandi iri tegeko riteganya ishyirwaho ry’uburyo koranabuhanga bwifashishwa mu gukurikirana imyitwarire y’umuyobozi w’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri hakoreshejwe amanota y’imyitwarire, bikazagenwa n’Iteka rya Minisitiri byitezwe ko rizasohoka muri Mata 2026.
Iri tegeko kandi rihana abayobozi b’ibinyabiziga batwara basinze bakanga gufatwa ibipimo bya Alukoro, aho bazajya bacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 300 000 na 600 000 n’igifungo kiri hagati y’amezi atatu kugeza kuri atandatu.
Ku batwara ibinyabiziga bitari ibyabo, abanze gupimwa igipimo cya Alukoro bazajya bacibwa ihazabu itari munsi ya Frw 400 000 ariko itarenze Frw 600 000 n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe muri ibyo bihano
Ku birebana n’ihererekanya, ingingo ya 42 y’iri tegeko iteganya ko umuntu wagurishije cyangwa watanze ikinyabiziga kigendeshwa na moteri mbere y’uko iri tegeko ritangira gukurikizwa akaba atarakoze ihererekanya (Mutation) ahawe igihe kitarenze amezi 12 abarwa uhereye ku munsi iri tegeko ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda kugira ngo abe yakoze ihererekanya.
Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki ushinzwe Taransiporo muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Alfred Byiringiro yabwiye itangazamakuru ko Iteka rya Minisitiri rifasha kuzuza ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko rigeze kure ritegurwa.
Ati: “Iteka rya Minisitiri ririmo gukorwaho kandi hashingiwe ku ntambwe imaze guterwa, twiteze ko rizaba ryatangiye gushyirwa mu bikorwa byuzuye bitarenze hagati mu kwezi kwa Mata 2026.”
Yanakomoje ku kamaro ko kwandikisha ibinyabiziga no kubahiriza amabwiriza abiteganya, agira ati: “Kwandikisha ibinyabiziga iteka byahoze ari itegeko, ariko akenshi ntabwo byagiye byubahirizwa. Ibyo byaremye ingorane zirimo no kuba ibinyabiziga bikoreshwa mu gukora ibyaha bikagorana kubikurikirana.”
Kugeza uyu munsi ibihano ni byo bigaragara neza cyane mu itegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta ariko hari izindi ngingo zigitegereje iteka rya Minisitiri kugira ngo zitangire gushyirwa mu bikorwa.
