Umushoramari Karomba Gaël uzwi nka “Coach Gaël”, yatangaje ko abantu babona amafaranga bakayasuzugura ntibayabike, bagahitamo kuyangiza bayita ko ari make, ashimangira ko ari byo bituma badatera imbere.
Yavuze ko kugira ngo abantu batere imbere bisaba ko bagira ikinyabupfura mu bijyane no kubika amafaranga uko yaba angana kose.
Yabiganirije Televisiyo y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2025, agaruka ku ibanga yakoresheje mu rugendo rwe rwo kuba rwiyemezamirimo, imicungire y’umutungo n’uko yiyemeje gushora imari mu Rwanda avuye muri Amerika.
Ahereye ku nkuru y’uwitwa pliton wabayeho mu gihe cy’Intambara ya 2 y’Isi, wabikaga 1% y’umushahara we, bikaza kumuhindura umukire ukomeye ku Isi.
Yagize ati: “Ubwo niba yarahembwaga 100 000, ubwo 1% ni 1000.”
Yavuze ko kubera ko aya mafaranga yabitse muri banki imyaka myinshi byaje kurangira imugurije maze agura ku isoko ry’imari n’imigabane ibyari bifite agaciro k’idolari 1, biza kumugira umushomari ukomeye ku Isi.
Coach Gaël ati: “Buriya ni ukwibeshya iyo uvuga ngo uhembwa ibihumbi 100 cyangwa200, [urubyiruko benshi bahembwa muri ayo mafaranga].
Ukavuga uti ni makeya ntabwo nabona icyo mbika […] n’iyo wabika 5% cyangwa 10%. Rubyiruko ndabasabye mugire ikinyabupfura mu kubika amafaranga yanyu mukozeho.”
Uyu mushoramari yavuze ko amafaranga ari siyansi nk’izindi kandi iyo uyasuzuguye birangira nta kintu ugezeho.
Yagiriye inama abantu bashaka gukora ubucuruzi runaka kujya bahora babwihuguraho buri munsi.
Yagize ati: “Amahirwe ahura n’umuntu witeguye. Hari ibyo bajya bambwira bikansetsa ngo “amafaranga atubaka inzu uyubakisha umubiri.”
Yavuze ko umuntu ushoboye kubika amafaranga birangira ayabonye kandi agaha akazi abo byananiye.
Uko umuntu umaze gutangira ikigo cy’ubucuruzi akwiye kwitwara
Yavuze ko ukora ubucuruzi agomba kubugereranya n’ubuzima bw’umuntu.
Ati: “Abantu benshi ubucuruzi bwabo buhomba, babuvanga n’ubuzima bwabo. Ni ukuvuga ngo ubwo bucuruzi n’ubukora bukore buguhe umushahara, bugire konti yabwo, nawe ukomeze kubaho bwa buzima wabagaho.”
Yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ibigo by’ubucuruzi 100 iyo byatangijwe mu mwaka wa mbere 90 muri byo birahomba, mu gihe mu myaka 2, 50% bya bya bigo 10, bihomba kubera ko abantu babitangiye batagize amakenga mu kubicunga neza.
Uwo mushomari akorera mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Avuga ko yigeze kubabara ubucuruzi bwe bwahombye ndetse agira agahinda gakabije.
Ati: “Mbivuyemo naje gusanga naratinyaga ubusa. Biriya bihe naciyemo ntasinzira ntabwo byakongera kumbaho.”
Coach Gael ni umushoramari mu bucuruzi batandukanye muri USA no mu Rwanda, akaba ari Umujyanama wa Bruce Melodie ndetse n’umuyobozi w’inzu ifasha ifasha abahanzi mu bikorwa byabo (Lebel) yitwa 1:55AM Entertainment.
Afatanyije n’umuhanzi Bruce Melodie baguze ikipe y’umukino wa Basketball yo mu Rwanda ya United Generation Basketball (UGB).