Umushumba Mukuru wa Angilikani ku Isi yeguye
Imibereho

Umushumba Mukuru wa Angilikani ku Isi yeguye

SHEMA IVAN

November 12, 2024

Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani ku Isi akaba na Arikiyepisikopi wa Canterbury mu Bwongereza, Justin Welby, yeguye ku nshingano ze kuri uyu wa Kabiri.

Itangazo ry’ubwegure bwe rigira riti “Mbisabiye uburenganzira, Umwami, nafashe icyemezo cyo kwegura nka Arikiyepisikopi wa Canterbury.”

Justin Welby, wari umaze imyaka 12, yeguye nyuma y’igitutu gikomeye yashyizweho n’abayoboke b’iryo Torero bigaragaye ko ntacyo yakoze nyuma yo kwakira raporo y’abahungu 130 bahohotewe na Musenyeri witwa John Smyth.

Mu cyumweru gishize byahishuwe ko mu 2013, Musenyeri Welby yashyikirijwe raporo igaragaza uko Musenyeri John Smyth yahohoteye abo bahungu mu bigo bya gikirisitu byo muri Winchester yari abereye umuyobozi no mu ishuri ryaho mu myaka ya 1970 na 1980.

Byagaragaye ko Musenyeri Smyth yajyanaga aba bana mu rugo rwe, akabakubita iminyafu, akabakorera itoteza rishingiye ku gitsina, irishingiye ku mitekerereze n’imyemerere.

Iyo raporo y’ubugenzuzi bwigenga yashyizwe hanze na Keith Makin tariki ya 7 Ugushyingo 2024 yagaragaje ko mu 2013 Musenyeri Welby yashoboraga kumenyesha inzego z’igihugu kugira ngo zikurikirane Symth atarapfa, ariko ntabyo yakoze.

Musenyeri w’imyaka 68 Welby na we yemeye ko yagombaga gukurikirana iki kibazo mu buryo bwimbitse, kandi ko yicujije kuba atarabikoze.

Yasobanuye ko yigeze gutekereza niba yakwegura kubera iri kosa ariko yanzura ko agomba kuguma mu nshingano ye nk’Umushumba wa Angilikani.

Raporo ya Makin yagaragaje ko ibyaha bya Musenyeri Symith byamenyeshejwe abayobozi bakuru muri Angilikani bwa mbere mu 1982. Mu buryo busa no kumukingira ikibaba, byageze aho yoherezwa gukorera muri Zimbabwe, akomereza muri Afurika y’Epfo ndetse ni na ho yapfiriye ku myaka 75.

Musenyeri Welby yeguye nyuma yo kwemera amakosa yakoze ari mu nshingano

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA