Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahagaritse umusifuzi, Jabo Aristote imikino ine adasifura, nyuma yo kwanga igitego cyashoboraga guhesha APR FC intsinzi ku mukino wayihuje na Al-Merrikh SC, yemeza ko habayeho kurarira.
Uyu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro, tariki ya 18 Mutarama 2026, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
ku munota wa 88, APR FC yibwiraga ko ifunguye amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Dauda Yussif ari hanze y’urubuga rw’amahina, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.
Iki cyemezo cyafashwe n’umusifuzi wo ku ruhande Jabo Aristote nticyishimiwe n’ubuyobozi bwa APR FC kuko byayimishije intsinzi mu buryo bugaragarira buri wese bituma yandikira FERWAFA, isaba kurenganurwa ku karengane yakorewe muri uwo mukino.
Komisiyo y’Imisifurire yateranye ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama, yasanze ku munota wa 88 w’umukino harabaye ikosa rikomeye ryakozwe n’umusifuzi wungirije wa kabiri (2nd Assistant Referee), aho igitego cya APR FC cyanzwe hashingiwe ku cyemezo kitari cyo cy’uko habaye hurarira.
Kubera iryo kosa, Komisiyo y’Imisifurire yahanishije umusifuzi Jabo Aristote guhagarikwa imikino ine adasifura.
FERWAFA yijeje ko izakomeza guharanira ubutabera, ubunyangamugayo n’izamuka ry’ireme ry’imisifurire mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Kunganya uyu mukino byatumye, APR FC inanirwa gufata umwanya wa kabiri, iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 33 irushwa na Al Hilal SC ya mbere amanota abiri.