Umusirikare wo mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Bwongereza akekwaho kuba maneko y’u Burusiya.
Uyu musirikare w’imyaka 41 yafatiwe mu mujyi wa Gloucester ku wa 10 Ugushyingo 2026, aho inzego z’umutekano zatangaje ko bari gusaka ahantu habiri mu gace ka Gloucestershire yakoreragamo mu Bwongereza.
BBC yatangaje ko uyu musirikare yakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Imjin Barracks giherereye mu gace ka Innsworth, muri Gloucestershire mu Bwongereza, ahari icyicaro gikuru cy’ingabo za NATO zishinzwe gutabara byihuse, (Allied Rapid Reaction Corps – ARRC), zifite inshingano zo gutegura no kuyobora ibikorwa bya gisirikare bya NATO.
Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi muri Amerika, (FBI), Kash Patel, yavuze ko ifatwa ry’uyu musirikare rifite uburemere bukomeye ku mutekano wa Amerika n’ibihugu bifatanyije na yo.
Yavuze ko iperereza rikomeje kandi hataramenyekana amakuru arambuye ku makuru yose yaba yarahaye u Burusiya.
Umuyobozi w’ishami ry’Ingabo za Amerika rishinzwe ubutasi mu gisirikare (US Army Counterintelligence Command), Brig. Gen. Sean Stinchon, yavuze ko ibyo uyu musirikare akekwaho bigaragaza ko n’abakora mu nzego z’umutekano bashobora kugambanira ibihugu byabo, asaba uwaba afite amakuru ku bikorwa nk’ibyo kwihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe.