Umusoro wishyurwa n’umuntu wese ufite umutungo utimukanwa – RRA
Ubukungu

Umusoro wishyurwa n’umuntu wese ufite umutungo utimukanwa – RRA

KAYITARE JEAN PAUL

January 22, 2026

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, gitangaza ko umusoro ku nyungu z’ubukode bw’umutungo utimukanwa ureba buri wese ufite umutungo utimukanwa.

Umusoro ku nyungu z’ubukode, ni umusoro utangwa ku nyungu umuntu abona iturutse ku bukode bw’umutungo utimukanwa nk’ubutaka, inzu zo guturamo, inyubako z’ubucuruzi n’indi mitungo itimukanwa ikodeshwa iri mu Rwanda.

Umusoro ku nyungu z’ubukode ucibwa ku nyungu ikomoka ku nzu zikodeshwa zose cyangwa zikodeshwa igice, ugacibwa kandi ku nyungu ikomoka ku bikorwa byongerewe ku nzu bikodeshwa byose cyangwa hakodeshwa igice cyabyo.

Unacibwa kandi ku nyungu ikomoka ku bukode bw’undi mutungo utimukanwa uwo ari wo wose uri mu Rwanda.

Karasira Ernest, Komiseri Wungirije ushinzwe amahoro n’imisoro yeguriwe Inzego z’Ibanze, agira ati: “Umusoro ku nyungu z’ubukode na wo ni umusoro tumenyereye cyane cyane ku bantu bafite imitungo itimukanwa ikodeshwa, kuko ni umusoro wishyurwa n’umuntu wese ufite umutungo utimukanwa akodesha.

Ariko nanone bikaba bireba abantu batanditse ku musoro ku nyungu z’amasosiyete kubera ko itegeko tugenderaho riteganya ko iyo wanditswe ku nyungu z’amasosiyete ufite n’imitungo ikodeshwa amafaranga cyangwa inyungu wakiriye zose zishyirwa hamwe muri Sosiyete, ukishyura inyungu z’ayo masosiyete.

Umusoro ku nyungu z’ubukode tuvuga hano, ni umusoro urebwa n’abantu batanditse ku nyungu z’amasosiyete kandi bafite imitungo itimukanwa ikodeshwa mu Rwanda.”

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko icyitwa umutungo utimukanwa cyose gikodeshejwe n’umuntu urebwa n’umusoro ku mutungo utimukanwa wese, asabwa kumenyakanisha akanishyura umusoro ku mutungo utimukanwa.

Mu mikoranire y’inzego z’ibanze na RRA, Karasira avuga ko hari uburyo izi nzego zitanga amakuru ku Kigo cy’Imisoro n’Amahoro ku bantu bafite imitungo itimukanwa bakodesha mu makaritsiye, biturutse ku nzego zubatse neza mu Rwanda ngo amakuru yose yakenerwa ntiyabura.

Itegeko No 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ritegeka ko gukodesha biteganwa n’amasezerano y’ubukode akozwe mu nyandiko kandi ariho umukono w’impande zombi.

Inyungu z’ubukode zisoreshwa ziboneka hamaze kuvanwa 50% ku nyungu yose bifatwa nk’amafaranga nyir’umutungo akoresha mu bikorwa byo gufata neza umutungo we.

Akomeza agira ati: “Uburyo bwo kubara umusoro ku nyungu z’ubukode buroroshye ku nyungu wabonye umwaka wose cyangwa amafaranga ukodesheje umwaka wose, waba warakodesheje amezi 12, warakodesheje amezi 6 ku mafaranga wakiriye, itegeko rikwemerera yuko 50% akurwaho ndetse rikanavuga yuko ufashe muri wa mutungo ukodesha, asigaye ni yo asoreshwa.

Iyo uwo mutungo utimukanwa wawubonye ku nguzanyo watse muri banki, hejuru y’ayo 50% wakuyeho urongera ugakuraho n’inyungu wishyuye banki muri uwo mwaka usoreshwa.”

Akomeza avuga ko iyo hagize asigara hari uburyo asoreshwa; amafaranga icyiciro cya mbere kitarenze 180 000 Frw gisora kuri 0%, hagati ya 180 000 Frw na 1 000 000 Frw ubwo ni 820 000 Frw yo asora 20% akaba ari nka 164 000 Frw. Mu gihe arenga 1 000 000 Frw, yo asora 30%.

Uturere n’Umujyi wa Kigali bakorana bya hafi n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu bikorwa by’ubukanguramba byo gushishikariza abasora barebwa n’uyu musoro ku nyungu z’ubukode kwiyandikisha ndetse bakanibuka kumenyekanisha hakiri kare birinda icyo ari cyo cyose cyatuma batabikorera igihe.

Umujyi wa Kigali by’umwihariko ukoresha inteko z’abaturage mu bukangurambaga bwo kubereka ingaruka zo kutishyura umusoro ku gihe nk’uyu musoro ku nyungu z’ubukode ugomba kwishyurwa bitarenze ku itariki ya 31 Mutarama 2026.

Ntirenganya Emma Claudine, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, agira ati: “Turasaba abantu batiyandikisha umusoro ku nyungu z’ubukode ko bakwiriye kubikora.

Umusoro udufasha gukora ibintu byinshi, murabizi ko abaturage bamaze gusobanukirwa n’icyo bifuza ko ubuyobozi bubakorera ariko byinshi mu byo abaturage bifuza ko tubakorera biva muri iyo misoro, ibyo ngibyo birimo imihanda.

Umuntu utandikisha cyangwa ngo yiyandikishe gutanga umusoro ku nyungu z’ubukode, urimo uratuma iterambere rya Kigali yacu ritihuta, bikore kubera yuko hari amafaranga uba winjije.

Iyo tugusaba umusoro ntabwo ari ibintu tukubwira ngo kura mu byo ufite wowe ahubwo ni mu byo urimo kwinjiza, ufite inshingano rero yo gutanga wa musoro.”

Umujyi wa Kigali usaba n’abandi bakodesha inzu, ko mu gihe harimo hakorwa amasezerano y’ubukode na nyir’inzu, umuntu akwiriye kumenya ko amafaranga amwishyura niba ari yo arimo kwandika.

Ati: “Iyo akwandikishije amafaranga makeya kurusha ayo umwishyura, icyo gihe uba umufashije kunyereza ya misoro, uba umufashije gutuma adatanga ibyo yakagombye gutanga kugira ngo dukomeze kwiyubakira Igihugu.”

Biturutse ku ngaruka zirimo zo kutamenyekanisha hakiri kare, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gisaba abarebwa no kwishyura umusoro ku nyungu z’ubukode kubikora hakiri kare by’umwihariko mbere y’itariki ya 31 Mutarama uyu mwaka.

Iyi ni itariki ntarengwa yo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu z’ubukode bwakiriwe mu mwaka wa 2025.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA