Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC kitazakoma mu nkokora iri rushanwa rizenguruka Igihugu cy’u Rwanda ku magare.
Mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa kane tariki ya 6 Gashyantare 2025, bwavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zihamye z’ubwirinzi ku buryo iri siganwa izaba kandi abakinnyi bazayikina n’abafana bazayitabira bazayigiramo ibihe byiza.
Tour du Rwanda 2025 igiye gukinwa ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga no ku nshuro ya karindwi kuva igiye ku rwego rwa 2,1, izakinwa ku wa 23 Gashyantare kugeza ku wa 2 Werurwe 2025.
Amakipe 16 ni yo azakina iri siganwa arimo akina amasiganwa yo ku migabane “Continental Teams” ni Soudal-Quick Step Dev Team, Lotto Dstny Dev Team, Bike Aid, UAE Team Emirates Gen Z, DSM Dev Team, Team Amani (Rwanda), Java-InovoTec (Rwanda) na May Stars (Rwanda).
Amakipe y’ibihugu azakina Tour du Rwanda 2025 ni u Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea na Ethiopia.
Indi kipe izitabira ni UCI-CMC yanitabiriye mu 2024 aho iba igizwe n’abakinnyi b’ibihugu bitandukanye.
Tour du Rwanda iheruka ya 2024 yegukanywe n’Umwongereza Peter Joe Blackmore wa Israel-Premier Tech.
Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2025
Agace ka mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare Kigali- Kigali (Stade Amahoro), (Gusiganwa n’ibihe ku ntera y’ibilometero 4).
Agace ka kabiri: Ku wa Mbere tariki 24 Gashyantare, Rukomo (Gicumb)- Kayonza (ibilometero 158).
Agace ka gatatu: Ku wa Kabiri 25 Gashyantare Kigali- Musanze (ibilometero 113)
Agace ka kane: Ku wa Gatatu tariki 26 Gashyantare Musanze – Rubavu ( ibilometero 121)
Agace ka gatanu: Ku wa Kane tariki 27 Gashyantare Rubavu- Karongi (ibilometero 97).
Agace ka gatandatu: Ku wa Gatanu 28 Gashyantare Rusizi- Huye (ibilometero 143)
Agace ka karindwi: Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe Nyanza- Kigali (ibilometero 114)
Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 2 Weurwe 25: Kigali- Kigali (ibilometero 73).