Ubushakashatsi ngarukamwaka bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) bwagaragaje ko Inkingi y’Umutekano n’ituze ry’abaturage byongeye kuza ku isonga mu byishimirwa n’abaturage n’amanota 90,02%.
Gusa ibipimo byaramanutse ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2024, aho byari kuri 93.84%.
RGB yagaragaje ko uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ari rwo ruri ku mwanya wa kabiri n’amanota 86,31%, rugakurikirwa no kurwanya ruswa byageze kuri 84% ariko bikaba byaragabanyutse ugereranyije na 86.64% kurwanya ruswa byariho umwaka ushize.
Uburenganzira mu bya politiki buri kuri 82%, buvuye kuri 88% bwariho umwaka ushize mu gihe inkingi y’iyubahirizwa ry’amategeko iri kuri 81% ivuye kuri 88.51% byariho umwaka ushize.
Inkingi y’ubukungu iri kuri 74%, imitangire ya serivise inoze iri kuri 71%, mu gihe gushora imari mu iterambere ry’abantu n’imibereho myiza ari byo byaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 64%.
Ubu bushakashatsi bwa RGS kandi bugaragaza ko ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge n’imibanire by’Abanyarwanda biri kuri 93%, bikaba byaramanutse ugereranyije na 95,32% byariho umwaka ushize.
Nubwo umutekano uri ku isonga n’amanota 90%, ariko kwicungira umutekano w’abantu n’ibintu biracyari hasi n’amanota 86% mu gihe mu bindi byagaragajwe nko kugera kuri serivise z’ikoranabuhanga bikiri hasi n’amanota 66%, uburezi 65% , uko abaturage banyuzwe na serivise z’ubutaka bahabwa ni 59%, abanyuzwe na serivise z’ubuhinzi ni 55%, kurwanya igwingira bikaba 52%.
Mu bindi bikiri hasi harimo uko abantu banyuzwe n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bakiri bake n’amanota 49% mu gihe serivise za leta zitangwa mu buryo bugezweho (digital) bair kuri 11%.
Ubu bushakashatsi ngarukamwaka bwakozwe guhera mu 2011, bugamije kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki z’igihugu.

