Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) cyatangaje ko mu gace ka Ushirombo muri Tanzania, mu bilometero 292 uvuye mu Mujyi wa Kigali, habereye umutingito ufite ubukana (magnitude) bwa 6,4 wumvikanye no mu bice bitandkanye by’u Rwanda.
RMB yatangaje ko uwo mutingito wumvikanye kuri uyu wa kane tariki ya 5 Ugushyingo 2026, wamaze amasegonda 30 wabaye ahagana saa tanu n’iminota 22, ukaba wabaye ahantu hadakunda kubera umutingito.
Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X bugira buti: “Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wumvikanye saa 11:22 uhereye mu gace Ushirombo muri Tanzania ugera mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda.”
RMB yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana niba hari ingaruka wagize nko kugira ibyo wangiza, ibikorwa by’ubugenzuzi bikaba bikomeje.
Uretse u Rwanda na Tanzania, uyu mutigito wumvikanye mu bindi bihugu byo mu Karere birimo Kenya na Uganda. By’umwihariko abaturage bo mu mijyi irimo Mwanza muri Tanzania, Kampala muri Uganda na Nairobi muri Kenya na bo batangaje ko bumvise kunyeganyega kw’ubutaka.
RMB ivuga ko umutingito wari ufite ubukana buri hejuru wabaye mu Rwanda ari uwari ufite ubukana bwa 6,6 wabayeho ku wa 20 Werurwe 1966, ndetse ni wo ukomeye wabaye mu Gihugu mu myaka isaga 100 ishize.
Imitingito ikanganye mu Karere u Rwanda ruherereyemo yaherukaga mu 2021 ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, kigatuma abaturage bahaturiye bahunga. Umutingito wari ufite ubukana bwo hejuru bwari 5,3.
Impamvu umutingito wumvikana kure y’aho wabereye
Abahanga mu bumenyi bw’Isi basobanura ko umutingito ushobora kumvikana mu bice biri kure y’aho watangiriye, bitewe n’imbaraga z’imitingito zikwirakwira mu butaka. Iyo umutingito ubereye hafi y’ubuso bw’Isi, ushobora kugira ingaruka zumvikana mu bice binini, ugereranyije n’umutingito ufite ubukana nk’ubwo ariko wabereye kure cyane y’ubutaka.
Agace ka Geita kari hafi y’Ikibaya cya Afurika y’Iburasirazuba (East African Rift System), ahantu igikonoshwa cy’Isi kirimo kugenda gitandukana buhoro buhoro. Ibyo bituma ako Karere karangwa n’ibikorwa by’imiterere y’ubutaka bishobora gutera imitingito.
Nubwo nta byangiritse byari byatangazwa mu Rwanda nyuma y’uyu mutingito, inzego zibishinzwe zikomeza gukurikirana ibikorwa by’imiterere y’ubutaka no gukangurira abaturage gukurikiza amabwiriza y’umutekano igihe habaye umutingito.