Umutoza mushya wa Rayon Sports yijeje gukora amateka (Amafoto)
Siporo

Umutoza mushya wa Rayon Sports yijeje gukora amateka (Amafoto)

SHEMA IVAN

December 19, 2025

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025, yizeza ko agiye gukora amateka. 

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Irambona Eric umuyobozi ushinzwe Imiyoborere y’Umupira w’Amaguru muri Rayon Sports, na Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili usanzwe ari Umuvugizi w’abafana.

Uyu mutoza yavuze ko nta byinshi yatangaza ariko ashishikajwe no gukora amateka muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Yagize ati: “Nishimiye kuba ndi hano. Ntabwo navuga byinshi ubu ariko nshishikajwe gukora amateka muri iyi kipe.”

Uyu mutoza wasinye amezi atandatu azungirizwa na Lomami Marcel na Haruna Ferouz.

Ferry w’imyaka 58 yatoje amakipe arimo Azam FC yo muri Tanzania mu 2024, mu gihe yayivuyemo yerekeza muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na yo aherukamo.

Biteganyijwe ko akurikira umukino iyi kipe ikinamo na Gorilla FC kuri uyu wa Gatanu, guhera saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.

Bruno Ferry yakiriwe yakiriwe na Irambona Eric umuyobozi ushinzwe Imiyoborere y’Umupira w’Amaguru muri Rayon Sports na Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili usanzwe ari umuvugizi w’abafana
Bruno Ferry yavuze ko ashishikajwe no gukora amateka muri Rayon Sports
Bruno Ferry ni umutoza mushya wa Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA