Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim yavuze ko umupira bakinnye bakina na Al Hilal SC wari woroshye cyane bituma ikipe ye itsindwa.
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje nyuma y’umukino w’ikirarane w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona APR FC yatsinzwemo na Al Hilal SC ibitego 2-0 ku wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026.
Abajijwe impamvu abakinnnyi bahushije uburyo bwinshi bari imbere y’izamu, uyu mutoza yavuze ko bamubwiye ko umupira wari woroshye ugereranyije n’uwo basazwe bakina.
Ati” Ubwo nabazaga abakinnyi banjye impamvu bageraga imbere y’izamu gutsinda bikabananira buri wese yambwiye ati’ Twagize ikibazo cy’umupira wari woroshye cyane ugereranyije n’uwo dukina. Ni byo ariko harimo no kudahuza”.
Ku mpamvu bahisemo kohereza Umunyezamu Ishimwe Pierre gukora imyitozo mu Intare FC nyuma yo kwitwara nabi ku mukino banganyijemo na Bugesera FC yatsinzwemo ibitego 2-2 mu Cyumweru gishize, Umutoza Taleb yavuze ko yafashe iki cyemezo mu rwego rwo kumuha ikiruhuko kuko yari amaze kwitakariza icyizere.
Ati: “Naganiriye na Ishimwe Pierre twemeranya ko ngiye kumuha icyumweru cyo kuruhuka by’umwuhariko mu mutwe kubera ko yari atangiye kwitera icyizere bitewe no gutungwa agatoki n’itangazamakuru n’abafana”.
Gutsindwa uyu mukino byatumye APR FC itakaza umwanya wa mbere, isubira ku mwanya wa Kabiri n’amanota 37 irusha na Al Hilal SC inota rimwe ifite imikino itatu y’ibirarane.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026, yakira Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona, uzabera kuri Stade Amahoro guhera Saa Kumi n’ebyiri n’Igice.
