Umutoza wa Police HC yahagaritswe umwaka mu bikorwa bya Handball
Siporo

Umutoza wa Police HC yahagaritswe umwaka mu bikorwa bya Handball

SHEMA IVAN

August 1, 2024

CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine utoza Police HC, yahagaritswe umwaka mu bikorwa bya Handball, anacibwa ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda kubera imyitwarire yamuranze ku mukino wa mbere wa kamarampaka wahuje ikipe ye na APR HC.

Uyu mukino wabaye tariki 29 Kamena 2024 kuri Maison de Jeunes Kimisagara, wasubitswe ku munota wa 19 n’amasegonda 20 nyuma y’aho iyi kipe ya Polisi y’Igihugu yanze gukomeza gukina ivuga ko iri kwibwa bikomeye.

Icyo gihe abakinnyi bavuye mu kibuga barataha ndetse n’umutoza ntiyagira icyo abikoraho. 

Byarangiye uwo mukino ubazwe nka mpaga ndetse biza no kurangira APR HC yegukanye Igikombe cya Shampiyona nyuma yo kuzuza intsinzi 2-1.

Si umutoza wafatiwe ibihano gusa kuko na Police HC atoza yaciwe amande y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA