Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Torsten Frank Spittler, yagaragaje ko atishimiye ibyo FERWAFA yamusabye ngo yongere amasezerano ye azarangira mu Ukuboza uyu mwaka.
Ibi yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, ubwo ikipe y’Igihugu yari igeze i Kigali ivuye muri Nigeria gukina umukino wa nyuma w’amatsinda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025.
Abajijwe n’abanyamukuru ku bijyanye no kongera amasezerano, umutoza Torsten yagaragaje kutishimira uko yasabwe kongera amasezerano.
Yagize ati “Banyeretse amasezerano bifuza kumpa uko yaba ameze ariko ntabwo byari bisobanutse ni yo mpamvu ntabyitayeho.”
Yakomeje agira ati “Ibyo bampaye barantengushye, bansabye kubaha imibare yanjye [uko yitwaye mu mikino yatoje] ariko ntayo nabahaye. Niba bifuza ko ngumana na bo ntabwo bari bakwiye kumpa ibintu bimeze kuriya.”
Abajijwe niba ku giti cye yifuza kongera amasezerano yaruciye ararumira, avuga ko ntacyo abivugaho.
U Rwanda rwabuze itike yo gukina igikombe cya Afurika, aho mu itsinda D, rwasoje ku mwanya wa gatatu runganya amanota umunani bituma na Bénin na Nigeria zibona itike ya CAN 2025. Mu mikino 14 Torsten Frank Spittler yatoje Amavubi, yatsinze imikino itandatu, anganya ine atsindwa ine.
Yatsinze ibitego 13, atsindwa ibitego icyenda, mu gihe yasoje imikino irindwi atinjijwe igitego.
Manzi
November 20, 2024 at 1:50 pmUmutoza frank bamwinginge cyan yonjyere amasezerano kuko arashoboye cyan