Umutungo wa RSSB wageze kuri tiriyali 3,1 Frw mu myaka 5
Ubukungu

Umutungo wa RSSB wageze kuri tiriyali 3,1 Frw mu myaka 5

KAMALIZA AGNES

September 10, 2025

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), bwatangaje ko umutungo mbumbe w’icyo kigo mu myaka itanu ishize (2021-2025) wiyongereye aho wikubye kabiri  ukagera  kuri tiriyali 3,1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 10 Nzeri 2025, cyerekanye raporo y’ishusho rusange ya RSSB   mu myaka itanu ishize (2021-2025) n’ingamba zihari, hagaragajwe ko uko kwikuba k’umutungo byagizwemo uruhare n’inyungu zaturutse mu ishoramari.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Rugemanshuro Regis, yagaragaje ko inyungu y’uru rwego yagiye yiyongera aho kugeza muri Kamena 2025 yari igeze kuri miliyari 361,7 Frw bisobanuye izamuka rya 16,7%, yemeza ko badakorera mu bihombo kandi ko ishoramari rikorwa ryungukira ikigo n’abanyamuryango bacyo.

Ni mu gihe urwunguko ku gishoro rwavuye kuri 1.4% muri 2021 rugera kuri 14,2% mu 2025.

Yagize ati: “Hari abumva ko RSSB ikorera mu gihombo ariko biragaraga ko atari byo. Ibi bitanga icyizere ko umutungo w’abanyamuryango ukoreshwa mu nyungu zabo no mu guteza imbere igihugu.”

Yagaragaje ko mu myaka itanu ishize hagaragaye impinduka zishimishije haba mu mikorere n’iterambere ry’ibyiciro RSSB ishizwe birimo; ubwiteganyirize bw’izabukuru, ikiruhuko cyo kubyara, ubwishingizi mu kwivuza bwa Mituweri na RAMA, n’ubwizigame bw’igihe cyirekire bwa ‘Ejo Heza’.

Rugemanshuro yavuze ko mu myaka itanu ishize Mituweli yongerewe ubushobozi bwo kuvura indwara nyinshi zitandukanye zirimo kanseri, kubaga impyiko n’izindi kandi bitasabye ko abanyamuryango bongera amafaranga ku yo basanzwe batanga.

Icyakoze yaciye amarenga ko kugira ngo abaturage bakomeze babone byinshi byiza mu buvuzi bari guteganya gukora ubukangurambaga kugira ngo nabo batange umusanzu wabo.

Ati: “Urebye ibyagezweho turi hafi gutangira ubukangurambaga tureba uko Leta ibigenza, hari igihe gishobora kuzagera natwe tugatekereza ko twabigiramo uruhare kugira ngo tuzamure agaciro k’ibyo abanyamuryango bagenerwa.”

Kugeza ubu RSSB ikaba ibarurwamo abanyamuryango barenga miliyoni 11 bakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli.

Mu myaka itanu ishize ikiruhuko kigenerwa ababyeyi babyaye cyavuye ku byumweru 12 kigera kuri 14.

Amavuriro yabonye imikoranire na RSSB kuri Mituweli yavuye kuri 953, agera 1,182, mu gihe kuri Rama yavuye kuri 810 agera ku 1,152.

Abanyamuryango b’ubwiteganyirize bwa Ejo Heza bavuye ku bihumbi 346 bagera kuri miliyoni 3,7, mu gihe umwaka ushize hizigamiye ibihumbi 520 bigaragaza ko biyongereyeho 16%.

Mu gihe umwaka ushize RSSB yinjije imisanzu ingana na miliyari 515 bisobanuye ko hiyongeraho 34% ikaba yararenzeho 1% y’ibyari biteganyijwe kandi abangan ana 55% baba muri Ejo Heza.

Umuyobozi wa RSSB Regis Rugemanshuro, mu kiganiro n’abanyamakuru

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA