Umuturage ntiyaba ku isonga agihura na ruswa n’akarengane- Umuvunyi Mukuru
Ubutabera

Umuturage ntiyaba ku isonga agihura na ruswa n’akarengane- Umuvunyi Mukuru

NYIRANEZA JUDITH

October 14, 2025

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yibukije ko umuturage ataba ku isonga mu gihe yaba agihura na ruswa n’akarengane, anaboneraho kubashishikariza kujya batunga agatoki aho babona haba icyuho cyabyo.

Yabigarutseho mu Karere ka Ngororero muri gahunda y’icyumweru (13-17/10/2025) yo kubonana n’abaturage bo mu Mirenge ya Ngororero, Nyange na Muhororo mu rwego rwo kwakira ibibazo byabo no kubishakira ibisubizo; kurwanya ruswa n’akarengane bityo umuturage agahora ku isonga.


Umuvunyi Mukuru yasobanuriye abaturage inshingano nyamukuru z’Urwego rw’Umuvunyi harimo kurwanya ruswa n’akarengane mu baturage.


Yagize ati: “Ntiwavuga ngo umuturage ari ku isonga agihura na ruswa n’akarengane. Ni yo mpamvu ku bufatanye bw’inzego zose ruswa n’akarengane bigomba kurwanywa n’imbaraga zose.”

Yavuze ko u Rwanda ari urwa 3 muri Afurika mu kurwanya ruswa n’akarengane.  

Ku rwego rw’Isi ruri ku mwanya wa 43, naho muri Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere.


Nirere yasabye abaturage kuba ijisho bakajya babwira ubuyobozi aho babona ibyuho by;akarengane na ruswa.

Ati: “Abaturage murasabwa kugaragaza uruhare rwanyu mu kurwanya ruswa n’akarengane, mubyamaganira kure kandi mugatungira agatoki ubuyobozi aho bigaragaye.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, yashimiye Urwego rw’Umuvunyi kuko rubaba hafi, bigatuma abaturage basobanukirwa ruswa n’akarengane icyo ari cyo nuko babyirinda.

Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo, babonamo akarengane.

Umwe yabajije impamvu imwe muri Kampani ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yasatiriye imirima yabo kandi ntibishyure.

Yasubijwe ko iyo kampani igomba kubishyura kuko bitemewe ko yarenga imbago zaho ikorera ifitiye uruhushya.

Ibibazo byabajijwe byibanze ku butaka, amakimbirane no kurenganywa mu manza.

Ibibazo bitandukanye byabajijwe, bimwe byahawe ibisubizo ibindi bihabwa umurongo.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasubije ibibazo by’abaturage, ibidakemutse bihabwa umurongo
Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA