Umuvugizi wa RDF yakomoje ku ndangagaciro y’ubutwari yaranze ababohoye igihugu
Amakuru

Umuvugizi wa RDF yakomoje ku ndangagaciro y’ubutwari yaranze ababohoye igihugu

KAYITARE JEAN PAUL

February 2, 2026

Urugamba rwo kubohora igihugu ni urugamba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig. Gen. Ronald Rwivanga, avuga ko rwasabye kugira indangagaciro y’ubutwari no gukunda igihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026, mu kiganiro yatangiye muri Riviera High School mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari usanzwe wizihizwa tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka.

Ni ibirori byitabiriwe n’abanyeshuri, abarezi n’abayobozi b’ishuri ndetse na bamwe mu babyeyi baharerera.

Brig. Gen. Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, avuga ko indangagaciro y’ubutwari yatumye umwanzi n’ingengabitekerezo batsindwa.

Akomeza avuga ko abo bari bahanganye batashoboraga gutsinda urugamba kuko ngo ntawatsinda intambara afite ivangura cyangwa akoresha amagambo abiba urwango.

Asobanura ko intwari ari ikora ibikorwa bihebuje kandi ikemera guhara ubuzima bwayo kugira ngo irengere benshi.

Ati: “Intwari itekereza ku bandi mbere y’uko yitekerezaho. Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema yabaye Minisitiri wungirije w’ingabo za Uganda ariko ibyo yarabiretse yemera kuza kubohora iki gihugu, yitangira Abanyarwanda.” 

Brig. Gen. Rwivanga avuga ko urugamba rwo kubohora igihugu rwabasabye ubutwari, cyane ko nta n’ibikoresho bari bafite, ahubwo ngo bari bafite mu mutwe hakiyongeraho n’indangagaciro yo gukunda igihugu. 

Ubuyobozi bw’ishuri Riviera High School bushima abanyeshuri bitabiriye umunsi wo kwizihiza intwari z’u Rwanda, buvuga ko uyu munsi udakwiye kurangirira mu kubyina no kwishima gusa, ahubwo ko unabongerera ubumenyi ku mateka y’intwari. 

Daniel M. Muthee, Umuyobozi wa Riviera High School, agaragaza ko bafite abayobozi b’ejo hazaza kuko inshingano bazitangirira ku ishuri.

Bamwe mu banyeshuri bavuga ko ubutwari ari indangagaciro batekereza ko izabafasha mu myigire yabo ndetse no mu buzima busanzwe. Ibyo ngo bazabigeraho ari uko batishoye mu biyobyabwenge cyangwa kujya mu bigare byabagusha mu bikorwa bitari byiza.

Melissa Ineza wiga mu mwaka wa Gatandatu Riviera High School agira ati: “Ubutwari ni ukuba waragiye ugashyira ubwoba ku ruhande, ugasiga byose. Inshuti zanjye cyangwa bagenzi banjye nabona bari mu biyobyabwenge nabashishikariza kubivamo kuko ni bibi cyane kandi bibagiraho ingaruka, ibyo mbikoze numva naba mbaye intwari mu gihe cyanjye.”

Mahirwe Aime Prince wiga mu mwaka wa Gatanu, yabwiye Imvaho Nshya ko ukora ibikorwa by’ubutwari na we aba ari intwari.

Ati: “Ubutwari bivuze gukorera igihugu utarebeye ku bandi, ugakora icyiza uzi ko ari cyiza.:

Akomeza agira ati: “Ibiyobyabwenge ntabwo ari byiza nkanjye ufite indangagaciro z’ubunyarwanda, ibiyobyabwenge bituma ugana mu yindi nzira. Niba njye mfite indangagaciro zo gukorera igihugu, gukunda umurimo, ubupfura, ntabwo ibiyobyabwenge byagira aho bingeza.”

Abanyeshuri ba Riviera High School bakurikiye ikiganiro kivuga ku mateka y’ubutwari cyatanzwe na Brig. Gen. Rwivanga
Brig. Gen. Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda
Abanyeshuri bakoze akarasisi

Amafoto: RDF

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA