Iran: Umuvugizi w’Ingabo zishinzwe kurinda impinduramatwara ya Kiyisilamu (IRGC) yishwe
Mu Mahanga

Iran: Umuvugizi w’Ingabo zishinzwe kurinda impinduramatwara ya Kiyisilamu (IRGC) yishwe

KAMALIZA AGNES

March 20, 2026

Ibitero bya Isiraheli na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahitanye uwari Umuvugizi w’Ingabo zidasanzwe za Iran, (IRGC Islamic Revolutionary Guard Corps), Brig Gen Ali Mohammad Naeini.

Ibitangazamakuru bya Leta ya Iran byemeje ko Brig Gen Ali Naeini yaguye mu bitero byagabwe kuri uyu wa 20 Werurwe 2026, ariko nta yandi makuru yihariye yatangajwe. Iran yavuze ko uwo muyobozi yaguye muri ibyo bitero; ibifatwa nk’igihombo gikomeye mu ngabo za IRGC, cyane ko yari umwe mu bayobozi bakomeye ushinzwe iby’itangazamakuru.

Ikinyamakuru ANI News cyatangaje ko urupfu rwe rushobora kurushaho gukaza umwuka mubi usanzwe mu Burasirazuba bwo Hagati, hakabaho ibindi bitero bikomeye ku mpande zihanganye mu ntambara yatangiye mu kwezi gushize.

Urupfu rw’uyu Muvugizi ruje nyuma y’uwari Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubutasi muri izo Ngabo, Mohammad Kazemi na we wishwe na Isiraheli na Amerika mu bitero byo ku wa 19 Werurwe 2026. Abasesenguzi mu by’intambara bavuga ko ibitero bigamije guhitana abayobozi bakuru ba Iran ari ukuyica intege ngo imanike amaboko mu ntambara, mu gihe Iran yo ivuga ko kwica umuyobozi runaka ari ugukora ubusa kuko haba hari urutonde rw’abagomba guhita bamusimbura.

Al Jazeera yatangaje ko abantu barenga 5,300 bamaze kugwa muri iyi ntambara ku ruhande rwa Iran barimo abasirikare bari hagati 4,700 na 4,800 n’abasivili barenga 500. Mu gihe ku ruhande rwa Isiraheli bagaragaza ko abantu 18 ari bo bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe Amerika ari 13.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA